Abafite amashuri yigisha amasomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro bishimira ko Abanyarwanda bahinduye imyumvire
Abafite ibigo by’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) bishimira ko imyumvire y’abaturage ku masomo ya tekinike imaze guhinduka, aho atagifatwa nk’ay’abana bananiwe amasomo asanzwe; ahubwo akomeje kugaragara nk’umuti w’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.
Ibi bije bikurikira imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu guteza imbere aya masomo, hagamijwe guha urubyiruko ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo no kubona akazi ku isoko ry’umurimo.
Rwemayire Rekeraho Pierre Claver, umuyobozi mukuru w’ishuri rya Lycée de Ruhango Ikirezi TSS, avuga ko iri shuri rimaze kugira uruhare rukomeye mu gushyira ku isoko ry’umurimo abakozi b’umwuga, aho rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abasaga ibihumbi 10.
Anashimangira ko imyumvire mu banyarwanda yahindutse cyane batagifata amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro nkayigwa n’abana badashobotse.
Agira ati “Imyumvire yarahindutse cyane. Ubu umwana wiga tekinike afatwa nk’ufite ejo hazaza heza kuko aba afite ubumenyi bufatika bumufasha kubona akazi cyangwa kwihangira umurimo.”
Yongeraho ko ashimira Leta y’u Rwanda kuko yashyize imbaraga mu masomo ya tekinike ati “Icyo dushimira Leta y’u Rwanda icya mbere ni uko yashyizeho uburezi kuri bose, kera kwiga byari amahirwe. Ibindi rero dushimira Leta ni uguha agaciro ubumenyingiro kandi ikabitoza abaturage b’u Rwanda kuko ibyo Leta ishyizemo imbaraga birashoboka.”
Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo mu mashami atandukanye ya TVET mu ishuri rya Lycée de Ruhango Ikirezi TSS na bo bemeza ko aya masomo yabafashije kubona icyerekezo cy’ubuzima, bakagaragaza ko imyumvire ya kera yavugaga ko imyuga n’ubumenyi ngiro byigwaga n’abana badashoboye kandi bananiranye ubu atariko bimeze.
Kifamba Shaloom umwe mubize amasomo ya tekinike yagize ati “TVET abantu bumvaga ko ari iy’abana badashoboye kandi b'ibirara, ariko ubu ntabwo ari ko bimeze kuko TVET yaje gukemura ibintu byinshi kuko ifasha mu kwihangira imirimo bitewe n’isi tugezemo. Ubu dufite ubumenyi budufasha gukora no kwiteza imbere.”
Naho mugenzi we witwa Gasengayire Gasirabo Ornella avuga ko amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro akenewe ku isi hose, kandi ari yo iterambere rishingiyeho.
Ati “Aya masomo ni meza kandi ari ku isoko ry’umurimo kandi si mu gihugu gusa ahubwo ni ku isi hose. Nta muntu wize imyuga n’ubumenyingiro ubura akazi muri sosiyete, uri kumara kubyiga uri ku isoko ry’umurimo urwanirwa, ugahita ubona akazi.”
Mu myaka yashize, amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro yakunze gufatwa nk’amahitamo y’abanyeshuri batabashije gukomeza mu mashuri asanzwe, ibintu byatumaga abafite ayo masomo badahabwa agaciro nk’abandi.
Icyakora, guhera mu myaka ya vuba aha, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere aya mashuri, harimo kubaka ibigo bya TVET muri buri murenge, kubishyiramo ibikoresho bigezweho no gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye. Nko muri 2024, umubare w'abanyeshuri bajya muri aya mashuri wageze kuri 43% uvuye kuri 31 % yo muri 2022.
Iyi gahunda igamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi ngiro bubafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo bafite ubushobozi buhagije, bityo bikagira uruhare mu kugabanya ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko.
Abasesenguzi mu by’uburezi bavuga ko gukomeza gushora imari muri TVET bizafasha igihugu kubona abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko, bityo bikazamura iterambere ry’ubukungu.
N'ubwo intambwe imaze guterwa ishimishije, haracyari abasaba ko hakomeza ubukangurambaga kugira ngo abantu bose barusheho gusobanukirwa akamaro k’amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Hari icyizere ko uko imyumvire ikomeza guhinduka, urubyiruko rwinshi ruzahitamo aya masomo, bityo rugire uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu binyuze mu mirimo rwihembera cyangwa rurema.
Ntamwemezi Charles/ Ruhango
