Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, batangiye ingendo rusange mu turere twose tw’Intara

May 28, 2026 - 13:26
 0
Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, batangiye ingendo rusange mu turere twose tw’Intara

Kuri uyu wa Kane, Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, batangiye ingendo rusange mu turere twose tw’Intara bagamije gusura abaturage no kureba ibikorwa byo kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byatoranyijwe n’ibihingwa ngengabukungu [Ikawa n’Icyayi].

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Gertrude Kazarwa, yavuze ko izi ngendo zizafasha Inteko kubona amakuru aturutse ku baturage n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo harebwe uko gahunda zo kongera umusaruro w’ubuhinzi zarushaho gutanga umusaruro.

Izi ngendo ziteganyijwe kuva tariki 28 Gicurasi kugeza ku ya 4 Kamena 2026 mu Ntara mu gihe mu Mujyi wa Kigali zizaba tariki 6-7 Kamena.

Jane Uwamwiza