Kigali: BNR irizeza abagana imirenge Sacco igabanywa ry’inyungu ku nguzanyo
Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) iratangaza ko hari gahunda yo kugabanya inyungu ku nguzanyo zitangwa n’imirenge SACCO, aho byitezwe ko izava kuri 24% ikagera hagati ya 16% na 19%.

Ibi bije nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaje impungenge ku nyungu isabwa ku nguzanyo zitangwa n'imirenge SACCO, bavuga ko iri hejuru cyane ugereranyije n’ubushobozi bwabo.
Nkurikiyimana Daniel, utuye mu murenge wa Kimironko, n’umunyamuryango w'umurenge SACCO wa Kimironko .
yagize ati:“Ni byo SACCO ziradufasha kuko zitwegereye, ariko iyo ufashe inguzanyo bakaguca 24% y’inyungu, kubona inyungu ingana gutyo biba ingorabahizi. Hari ubwo ubura ayo wishyura.”
Na ho Uwimbazi Medard, wo mu Murenge wa Gikondo, yunzemo agira ati
“Hari igihe umuntu akeneye inguzanyo kugira ngo atere imbere, ariko akumva 24% ari menshi cyane. Twifuza ko bagabanya iyi nyungu, ikagera nk’iyo muri banki zisanzwe.”
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko izi mpungenge abaturage bagaragaza zifite ishingiro, bityo ko hari gahunda yo kuzihuza ku rwego rw’uturere no gushyiraho banki imwe izwi nka “Koperative Bank.”
Yagize ati:“Iyo koperative banki izafasha SACCO kubona ubushobozi bwo gutanga inguzanyo ku giciro gito, aho inyungu zizava kuri 24% zikagera hagati ya 16% na 19%.”
Yongeraho ko iyi banki nshya izatuma amafaranga acungwa neza, bigafasha mu kugabanya igipimo cy’inyungu ku nguzanyo gitangwa n’izi SACCO.
Raporo ya BNR y’umwaka wa 2023 yagaragaje ko umubare w’abasaba inguzanyo mu mirenge SACCO wagabanutseho 15%, mu gihe mu zindi banki n’ibigo by’imari iciriritse (microfinance) abasaba inguzanyo biyongereye.
Impamvu nyamukuru y’iri gabanuka nk’uko iyi raporo ibigaragaza, ni inyungu nyinshi imirenge SACCO isaba, bigatuma abaturage batinya kwaka inguzanyo.
Mu Rwanda habarurwa imirenge SACCO 416, bingana n’umubare w’imirenge yose y’igihugu. Iyi mirenge SACCO acishwamo amafaranga ya Leta agamije guteza imbere abaturage, arimo nk’ay’ubudehe, aya VUP n’izindi gahunda zifasha abaturage kubona igishoro no kwiteza imbere.
Gacinya Regina/ Kigali