GATSIBO :Yishimiye kongera korora inka nyuma y’imyaka 30

Itorero ADEPR Paruwasi Muhura ryoroje inka Uwamugira Chantal umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kurushaho kumuba hafi no kumufasha kwiteza imbere binyuze mu korora iyi nka .

May 9, 2024 - 16:17
 0
GATSIBO :Yishimiye kongera korora inka nyuma y’imyaka 30
Yishimiye kongera korozwa inka (Ifoto Lucien K.)

Uwamugira Chantal worojwe inka n’itorero rya ADEPR Muhura  yashimye cyane itorero iri torero . Agira ati, “Iyi inka igiye kumpa amata yo kunywa , mbone n’ifumbire bityo nkaba ngiye kujya mpa amata abana banjye , hari aho igiye kungeza mu guhindura imibereho yanjye .”

Mukabalisa Marie Josee ni perezida wa Ibuka ni umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi  mu murenge wa Muhura  avuga ko kuremera uwacitse ku icumu rya Jenoside ari ukumukomeza

Ati, “ Mu byukuri iri torero ryakoze igikorwa cyiza cyo kuba hafi y’abarakotse Jenoside yakorewe abatutsi , iyi inka bahaye uyu mubyeyi , azayorore neza kandi nibyara agomba kuyoroza undi.”

Apiani Bazihaniriki ni umushumba uyobora paroisse ya Muhura muri ADEPR mu karere ka Gatsibo avuga ko bateguye iki gikorwa mu gufata mu mugongo abacitse ku icumu. Ati, “ Itorero ryacu rifite gahunda yo kuzamura imibereho y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse ngo bagomba kurera abana neza babigisha gahunda ya Ndi umunyarwanda.”

Itorero rya ADEPR Muhura rikorera mu mirenge itatu yo mu karere ka Gatsibo  ariyo Muhura ,Gasange na Remera.

 Kamanzi Lucien / Gatsibo