Musanze : Bizeye ko kwiga ubudozi bizabateza imbere

Abakobwa babyaye bataruzuza imyaka y’ubukure biga mu kigo kigisha ubudozi cya Muhisimbi mu karere ka Musanze bavuga ko bafashijwe gukira ihungabana baterwaga no kuba barabyaye batarageza ku myaka y’ubukure bagatereranwa n’imiryango yabo.

Dec 3, 2024 - 15:24
Dec 10, 2024 - 15:39
 0
Musanze : Bizeye ko kwiga ubudozi bizabateza imbere
Bishimira ko babonye umwuga uzabateza imbere (Ifoto Thierry N.)

Ibi babikesha isomo ry’isana mitima bahawe bakigera muri iri shuri nk’uko bitangazwa na Ayingeneye Patiance wiga muri iri shuri.

Ati “Numvaga ko ntashobora kwicarana n’umuntu tukaganira, nanyuraga ku bantu bakanseka ngo nabyaye nkiri muto bigatuma mu mutima numva nta muntu nshobora kuganira nawe’’.

Nayituriki Nadine we avuga ko nyuma yo kubyara, se yataye umuryango ajya gushaka undi mugore; avuga ko byagize ingaruka ku mibanire ye na nyina.

Ati “Barankundaga ntaragira inda, ariko maze kubyara barantereranye papa araduta yishakira undi mugore. “

Arakomeza ati “Aho nagereye muri iki kigo ibintu byarahindutse cyane, sinashoboraga kuganira na mama ariko ubu narisanzuye numva ko ubuzima bukomeje ntabwo nkihebye. “
Icyerekezo  bafite ni uguteza imbere imiryango baturukamo, bakibeshaho badategeye abandi ibinganza dore ko biri mu byabateye kubyara batarageza ku myaka y'ubukure .

Nayituriki ati “Intumbero mfite ni uguteza umuryango wanjye imbere; ngashaka ejo heza h’umwana wanjye tukabaho neza biturutse mu maboko yanjye, aho gutega amaboko ahandi.”
Usibye aba biga muri iri shuri, abarirangijemo bahamya ko ryabafunguriye amarembo y'iterambere. 

Muri aba harimo Mukanama Stephanie watangiranye n'iri shuri,  ndetse na Mukeshimana Solange watewe inda ari mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye.

Mukamana Stephanie yagize ati “Iki kigo ntabwo kigufasha gutyo uri hano gusa, no mu buzima busanzwe kiragufasha, nubakiwe inzu, bampa inka, umwana wanjye baramurihira, ni ukuvuga ngo ubuzima bwanjye bumaze kuba bwiza.”
Umuyobozi w’ikigo bizemo cya  Muhisimbi ni  Harerimana Emmanuel avuga ko aba bana babacyira bari mu buzima bubi, bakabafasha gusubira mu buzima busanzwe ndetse n'abo bibarutse bakabafasha kuva mu mirire mibi.

Avuga ko nyuma yo kwiga babaha imashini zidoda ariko batabatererana kuko bababumbira hamwe kugira ngo babashe kubakurikirana.

Ati “Dufasha bariya bana, tukabafasha kwiyakira, abana bari mu mirire mibi tukabanza tukabondora. Iyo abana bamaze kwiga tubaha imashini; ntabwo tuzibaha ngo bagende, turabakurikirana.”

Arongera ati “Abana bagiye bakora amatsinda, muri za mashini twabahaye bakibumbira hamwe nk’aba bafite itsinda ryitwa ‘Kwigira’. Nk’aba bari mu Kinigi batangiye gukirigita ifaranga.”

Ikigo Muhisimbi Voice of youth in conservation cyashinzwe muri 2016, kimaze kurangizamo abangavu babyariye iwabo basaga 240; muri uyu mwaka wa 2024 hakaba hari kwigishirizwa abagera kuri 45. 

Mubyo bigishwa harimo no kubungabunga ibidukikije ndetse  no kurengera urusobe rw'ibinyabuzima.

Ndikuriyo Thierry /Musanze