KIGALI :Abafite ubumuga bishimira ko imvugo zibasesereza zacitse
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bavuga ko abantu bagenda bahindura imyumvire y’uko babafata kuko mbere batabafataga nk’abandi ndetse banabasuzuguraga cyane ntibabahe agaciro gusa kuri ubu bavuga ko byahindutse kuko basigaye babibonamo ugereranije n’uko byari bimeze mbere.
Jean Paul Mwiseneza afite ubumuga bwo kutabona avuga ko imyumvire igenda ihinduka kuko hari byinshi bimaze gukorwa nko gushyiraho Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga bakaba bahagarariwe kuva ku kagari kugera ku rwego rw’igihugu .
Ati” Hari byinshi bimaze gukorwa nko kuba twarashyiriweho Inama y’igihugu y’abafite ubumuga kuva ku rwego rw’akagari kugera ku rwego rw’igihugu urumva ko rero abantu basigaye batubona nka bagenzi babo nubwo bitaraba ijana ku ijana ariko twizeye ko bizagerwaho uko tubyifuza’’.
Mukamana Leonile nawe afite ubumuga bw’uruhu avuga ko mbere babitaga amazina mabi bakabanena ariko ubu byahindutse kubera politike nziza ya Leta .Ati ’’Mu gihe cyashize baduhimbaga amazina adutesha agaciro ariko ubu ngubu byarahindutse babonye ko natwe dufite agaciro kandi twagira nicyo twigezaho’’.
Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda Mbabazi Olivia , avuga ko abantu bagenda bahindura imyumvire y’uko bafata abafite ubumuga ndetse byabateye imbaraga zo gukora ubu bakaba bariteje imbere
Ati”Abantu bagenda bahindura imyumvire ku buryo byatumye abafite ubumuga bitinyuka ubu bakaba bari mu makoperative ndetse bakaba bakora n’ibindi bikorwa bitandukanye bibateza imbere”.
Abafite ubumuga bavuga ko kuba abaturage bagenda bahindura imyumvire bituma nabo bigirira icyizere ndetse bagatinyuka kujya aho abandi bari, bagasaba abagifite imyumvire mibi kuyihindura ahubwo bagasaba ko bakwegerwa .
Tuyishimire Mireille /Kigali
