BUGESERA :Barishimira ko abafite ubumuga batagihezwa mu kazi
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu bice bitandukanye by’akarere ka Bugesera bashimira ubuyobozi ko bwabafashije kwitinyuka bakaba bariteje imbere bitewe n’uko bagiye mu ishuri bakiga ndetse bakashyurirwa na kaminuza ku buryo byatumye babona akazi bakora ubu bakaba babayeho neza.
Musanawe Violette ni umubyeyi, afite ubumuga bw’ingingo avuga ko ubu ubuzima bwahindutse kuko bize bakaba barabonye akazi ndetse ko banafashijwe kwiga kaminuza
Ati” Ubu ubuzima bwarahindutse ugereranije na mbere kuko ubu baduhaye agaciro badushyira mu ishuri turiga ndetse banaturihira kaminuza ubona ko rwose abantu bagenda bahindura imyumvire ubu tubayeho neza”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Bugesera Jean Michel Mwizerwa avuga ko ubuyobozi bwabafashije cyane kuko ubu abafite ubumuga bakora imirimo mu nzego zitandukanye kandi ko batanga umusaruro
Ati” ubuyobozi bwaradufashije buduha ijambo kuko ubu abafite ubumuga bakora akazi mu nzego zitandukanye kandi bagakora neza, natwe twese murabona ko dufite akazi keza kandi kazwi turakora kandi dutanga umusaruro uhagije”.
Kuba abafite ubumuga bavuga ko bahawe amahirwe ndetse bagahabwa ijambo ngo byabakuye mu bwigunge bityo bibaremamo icyizere cyo kuba nabo bashoboye, bikaba bituma banakora ibikorwa binyuranye bibateza imbere ndetse n’imiryango yabo.
Tuyishimire Mireille/Bugesera