KIREHE : Yajujubijwe n’abari bamucumbikiye kubera ko yabyaye

Mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe hari umwangavu uvuga ko yatewe inda n’umusore wamufatiranye ubwo covid-19 yari ikajije umurego amwizeza ko bazabana aza gutorokeshwa none ubu akaba ari gutotezwa n’ababyeyi be ndetse kuri ubu nta naho kuba afite kuko aho yabaga bamwirukanye.

Oct 24, 2022 - 11:14
 0
KIREHE : Yajujubijwe n’abari bamucumbikiye kubera ko yabyaye
: :
playing

Uyu mwangavu twise Umutoni Hope  utuye mu kagali ka Rugarama mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe avuga ko yashutswe n’umusore akamutera inda amufatiranye n’ubukene ubwo covid-19 yari ikajije umurego amwizeza ko bazabana, nyamara , uyu musore amaze kumenya ko yamuteye inda yahise atorokeshwa abifashijwemo n’ababyeyi be, mu mvugo yuje agahinda uyu mwana w’umukobwa avuga ko kuri ubu ntaho kuba afite akaba ari gukorerwa ihohoterwa n’abamucumbikiye ndetse yanagana iwabo w’umusore wamuteye inda nabo ntibamwakire.

Agira ati" Ni umusore twakundanaga arayintera anyizeza ko tuzabana nzakujya gukora ahantu mubushyashya njyayo mvuyeyo nsanga baramutokesheje iwabo, nyine yankubiranye kubera ko turi abakene kubera ko yambonaga ndahandi mubakire  akagira ngo natwe turabakire ubwo rero arabikora arangije arigendera". Akomeza avuga ko iwabo w’umusore banze kubyemera ati" Iyo ngiyeyo baramuhamagara akanga kubyemera nyina rero akanyirukana  akambwira ngo nabwo twapfa kubyemera ngo nyirabyo ataraza ndababwira ngo none se si wowe wamujyanye mubwire agaruke". Hari n’ingaruka avuga ko yahuye nazo Ati" Ingaruka mfite nuko tudafite aho kuba naho narindi uyu munsi banyirukanye, ubu uyumunsi sinzi aho ndibwatahe none nabo batangiye kuntoteza nabibwira gitifu  wa hano ntacyo yitayeho n’umukuru w’umudugudu bose ntakintu bitayeho".

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mushikiri buvuga ko kuba umwana yaratewe inda adakwiye kwirukanwa mu muryango ndetse ko badashyigikiye ababyeyi bahohotera abana kuko babyaye ariko bakaba bagiye kwegera uyu mwana bakamuganiriza mu rwego rwo kumufasha nkuko bitangazwa na Munyana Josette umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushikiri.

Ati" Kuba umwana yagira ibibazo agaterwa inda akiri mutoya ntabwo bivuzeko umuntu wari umucumbikiye yahita afata umwanzuro wo kumwirukana kuko ikibazo kiba gikurikiyeho nukureba imibereho yuwo mwana cyangwa ubushobozi by’uwo mwana nibyo yafashwa ariko ntabwo bivuze ko yakwamburwa uburengazira bwo kumwirukana ahantu yabaga, mugize neza ni nk’ubuvugizi mumukoreye ariko icyambere cy’ibanze nukubanza kuganira na nyirubwite akanatubwira ukuntu bimeze nibwo biribudufashe kumenya ni kiganiro ki tugiye kugirana niyo miryango yombi haba umuryango warucumbikiye uwo mwana uri kumwirukana kuko ntabwo twashyigikira iryo hohoterwa ".

Uyu mwangavu  anagaragaza ko usibye kuba atotezwa n’abamucumbikiye ndetse n’umuryango w’umusore babyaranye  anavuga ko n’ubuyobozi bw’akagali atuyemo bwamwirengagije nyamara  ikibazo cye yarakibugejejeho ntibwagira icyo bumufasha.

 

Ntamwemezi   Charles/Kirehe