BUGESERA :Kudaha akato abangavu babyariye iwabo bituma biyakira

Bamwe mu bangavu bo mu mirenge itandukanye y'akarere ka Bugesera batewe inda mu bihe bya Covid 19 bavuga ko kudatereranwa n'ababyeyi n'abandi bo mu miryango byabafashije kwiyakira bakagira ikizere cyo gukomeza inzozi zabo.

Sep 26, 2022 - 09:12
 0
BUGESERA :Kudaha akato abangavu babyariye iwabo bituma biyakira
: :
playing

 Uyu  ni  Ayingeneye Ritha wo mu murenge wa Rweru  mu karere ka Bugesera, uvuga ko ubwo yatangiraga amashuri ye yisumbuye mu mwaka wa 2020 afite imyaka 16, hadutse icyorezo cya Covid 19 cyatumye amasomo ahagarikwa igitaraganya yasurubira mu rugo akaza guterwa inda gusa nubwo byagenze bityo yakomeje amasomo.

Yagize ati" Nasoje amashuri abanza muri 2019 ngeze mu mashuri  yisumbuye mba mu kigo, Covid-19 yaraje dusubira mu rugo byihuse nibwo rero natwaye inda. Numvise mpangayitse n'ababyeyi batabyumva, nyuma barabyumva ariko nkumva mbagamiye cyane no kudasubira ku ishuri kubera ko nabyaye ishuri nararikundaga." 

Yongeraho ati " Nagize amahirwe rero yo gukomeza amasomo kubera ko masenge yansabiye abayeyi imbabazi no  gukomeza kwiga numva biranshimishije, aribwo naje inaha mu Bugesera mvuye i Butare, ubu ndiga kandi imbogamizi mfite si nyinshi."

Ibi abihuriyeho na Tuyizere Anna wo mu murenge wa Rilima kuri ubu ufite imyaka 19 we anavuga ko n'ubwo agifite inzozi zo gukomeza amasomo, bigoye kubera amikoro make y'umuryango we.

Ati" Njye naringeze mu mwaka wa kabiri w'amashuri  yisumbuye Covid-19 ikiza, inda nayitewe amashuri yarahagaze, naje kwiyakira  numva ko byose bishoboka ndabyara. Ubu rero mbayeho nshaka ubuzima bwanjye n'ubw'umwana kubera ko ntasubira ku ishuri nta bikoresho mfite, nabuze ikintu cyabimfashamo umubyeyi wanjye nawe wakamfashije kwiga ajya guhingira amafaranga atavamo ibyo dukeneye byose  kimwe no gusiga umwana mba mbona ntahandi yasigara nagiye ku ishuri ‘’. 

Umurerwa Ninette, Umunyamabanga Nshingwabikora w'umuryango Haguruka uharanira uburenganzira bw’umwana n'umugore, ashishikariza ababyeyi kudaha akato abangavu batewe inda.

Agira  ati" Ntabwo ari byiza ko amakosa tuyashyira ku wagize ibyago, ahubwo tuyarebera k'uwamusambanyije kandi abibona ko ari umwana. Rero icyo dusaba abantu cyane ababyeyi n'ababarera ni ukwegera aba bana bagahabwa ubutabera kimwe no kubaganiriza ntibahabwe akato, ikindi ni ukubigisha ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere kubera ko byagaragaye ko abana bari muri iki kigero iyo batigishijwe bisanga mu bintu batari bazi."

Ubushakashatsi bw'umuryango Empower Rwanda  bwo mu mwaka wa 2021 bugaragaza ko abangavu  48% batewe inda  batereranywe n'imiryango yabo mu gihe 70% bazitewe n'abo bari mu kigero kimwe nk'uko byagendekeye umwe muri aba bakobwa twahinduriye amazina ku bw'umutekano wabo.

Clarisse Umutoniwase / Bugesera