GATSIBO :Kutandikisha abana babyaye mu bihe bya Covid 19 bibateye inkeke
Umwe mu bangavu bo mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo wabyaye muri ibi bihe bya covid-19 avuga ko yabuze uko yandikisha umwana we kuko atarafata indangamuntu kandi uwamuteye inda akaba yaranze kwandikisha uwo mwana.Ibi bikaba bimuhangayikishije ku buryo atagisinzira .
Uyu mwangavu twise Uwamwiza Dina kubera umutekano we atuye mu murenge wa kiramuruzi ni mu karere ka Gatsibo avuga ko yatewe inda muri ibi bihe bya covid-19 ariko nyuma yo kubyara akaba yarabuze uko yandikisha umwana kuko nta ndangamuntu agira kandi uwamuteye inda nawe akaba yaratorotse .Agira ati ’’Kubera ko nabyaye nk’iri muto muri Covid nta ndangamuntu mfite ,ibi rero bingiraho ingaruka zikomeye kubera ko umwana wanjye atanditse mukaba mwadufasha’’.
MUKAMANA Maraciline umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko mu murenge wa Kiramuruzi hashize igihe nta mukozi ushinzwe irangamirere uhari. Akaba anemeza ko ubu uyu mukozi yamaze kugaruka yamwegera akamufasha cyane ko umwana yemerewe kwandikwa ku mubyeyi umwe.Agira ati ’’ Twari tumaze iminsi nta mukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kiramuruzi ariko yaraje kandi umwana ashobora kwandika ku mu byeyi umwe yamugana rero akamufasha ’’.
Itegeko nº14/2008 ryo kuwa 04/6/2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku banyarwanda mu ngingo yaryo ya 8 ivuga ko umuntu wese ategetswe kwandikisha umwana wavutse bitarengeje iminsi mirongo itatu avutse.
Charles Ntamwemezi /Gatsibo
