Bugesera: Amatorero afashwa na Compassion International yizijihe umunsi w'umwana w'umunya Afurika
Ibigo by’amashuri byo mu murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera bifashwa n’umuryango Compassion International mu mishinga yawo ya RW0891 na RW0941 binyuze mu Itorero Celpar Ngenda ndetse n’itorero ENIR Ngenda; byizihije umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika.
Ni umunsi waranzwe n’ibiganiro bitandukanye biganisha ku kuzirikana ku mwana w’umunyafurika; binyuze mu bihangano birimo udukino tunyuranye, umupira w’amaguru, imbyino ndetse n’mikino y’urwenya (Comedies).
Ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi byabereye murenge wa Nyarugenge akarere ka Bugesera; aho byabimburiwe n’urugendo rwakozwe n’abana biga mu mashuri ya GS Rugando ndetse n’abafashwa n’itorero rya Celpar na Nazaren.
Nyuma y’urugendo hakinwe umupira w’amaguru wahuje Ikipe ya GS Rugando ifatanyije na EP Rugero hamwe n’abana bafashwa na Nazaren na Celpar.
Bamwe mu bana baganiriye n’iibitangazamakuru bya IZUBA batangaje ko bashimishwa no kwizihiza uyu munsi kuko aba ari uwabo. Muri aba harimo Mutazihana Ganza Emeline wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kuri GS Ruhuha.
Yagize ati “Nshimishwa no kwizihiza uyu munsi w’umwana w’umunyafurika nkuko nanjye ndiwe, gusa n’ubwo nzirikana uyu munsi ndagira inama abana bagenzi banjye kujya bitwara neza mu buzima birinda ibiyobyabwenge ndetse n’ingeso mbi nk’ubusambanyi; kuko bituma biyicira ubuzima bataretse n’iterambere ryabo.”
Ntawukuriryayo Jean D’amour nawe ni umunyeshuri mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye; yagize ati "Muri make ndasaba bagenzi banjye twigana n’abandi bari mu cyiciro cy’urubyiruko kujya bareka kwisora mu ngeso mbi ziganisha ubuzima bwabo mu kaga. Aha ndavuga nko kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ingeso y’ubusambanyi."
Aba kandi basabye abayobozi n’ababyeyi kujya babafasha kugeza kure ibitekereo byabo, ndetse bakanabaha ibikenerwa kugira iterambere ryabo rigerweho.
Ntawangiryayo Marie Louise ni umurezi akaba yigisha ku ishuri ribanza rya rugero, yashishikarije ababyeyi kujya bita ku bana babo by’umwihariko mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi kuko baba bageze aho umubiri uhinduka.
Byiringiro Appolinaire ni umushumba w’itorero rya Nazaren, avuga ko uyu munsi w’umwana w’umunyafurika ukwiye kubera urugero ababyeyi; bakarushaho kunoza uburere bw’abana babo. Yongeraho ko nabo nk’amatorero batazatezuka ku ntego biyemeje yo kubakorera mu ngata.
Mukamugema Esperance ni umukozi w’akarere ka Bugesera ukurikirana umurenge wa Nyarugenge. Yatanze ubutumwa bugaruka ku nsanganayamatsiko y’umunsi.
Ati "Ubundi twebwe nk’ubuyobozi, icyo dukora binyuze mu nteko z’abaturage ndetse no mu mugoroba w’umuryango, dushishikariza buri muturage kujya yita ku burere bw’umwana tutibagiwe kubashishikariza kujya babahozaho ijisho. Bose icyo bakora ni ukurerera u Rwanda."
Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika w’uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti’’ Ndera neza nkure nemye”, usanzwe wizihizwa tariki ya 16 Kamena.
Lucien KAMANZI/ Bugesera
