Rwamagana : Urubyiruko rwiyemeje kwimakaza umuco w’ubwitange
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana rwasuye ibice byatangirijwemo urugamba rwo kubohora u Rwanda byakozwe n’ingabo za RPA zari zishamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi, rwiyemeza ko rugiye kwimakaza umuco w’ubwitange mu gufasha abaturage gusobanukirwa neza ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ni urugendo rwakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, aho basuye icyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’umuhora wo kubohora igihugu uherereye mu Karere ka Nyagatare, kuva Kagitumba kugera Tabagwe ahari indaki ya Paul Kagame wari uyoboye urugamba ,ubu ni perezida wa repubulika y’u Rwanda .
Nyuma yo gusura ibi bice uru rubyiruko rwavuze ko ruhakuye amasomo ndetse n’umukoro bigiye kubafasha guteza imbere igihugu uyu ni Iradukunda Jeanne ati” Mu byukuri ibyobakoze bari bakiri bato kandi bagira ibitekerezo bigari cyane ugereranije nuko twebwe tuba tumeze ,mba mbona turi abanenganenzi ni byiza ko tuza ahangaha tukiga aya mateka bikadukuramo ubunebwe no kumva ko hari abandi bantu bashinzwe kudukorera ibintu dukwiriye kumva ko turi imbaraga z’igihugu zubaka ,tunasobanukiwe ko aba Youth Volunteers babayeho kuva kera,natwe rero aho baduhamagaye tugiye kujya tuhatanga umusanzu nta kwiganda haba mu gusobanurira abaturage gahunda za Leta ndetse no kwigisha barumuna bacu aya mateka .”
Mugiraneza Jean Nepo we yavuze ko yahungukiye ishyaka ryo gukunda igihugu kurushaho, nyuma yo kumenya uko Inkotanyi zagize ishyaka ryo kubohora Abanyarwanda kubera ibibazo birimo ivangura ryari imbere mu gihugu.
Ati “ Ubu abaturage ba Nyakariro ikintu banyitegaho nk’urubyiruko harimo kuba imbere mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge kuko buzadufasha mu gukomeza kubaka igihugu cyiza. Ikindi ubu twaje hano duhagarariye abandi, tugiye kugenda tubasobanurire ubwitange Inkotanyi zagaragaje kugira ngo bitubere inkingi yo gukomeza guteza imbere igihugu cyacu tutizigamye, ubu turi mu mahoro turasabwa bike ugereranyije n’ibyo bo bakoze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhoza Théogene, yavuze ko amateka yo kubohora igihugu abantu benshi bayumva nk’amateka ariko ngo iyo urubyiruko ruje kuhasura rukamenya ayo mateka, bahavoma imbaraga zo kwitangira igihugu.
Ati “Aha bahavoma umuco w’ubutwari bwaranze Inkotanyi, bikongera kubazamurira imbaraga zo gukunda igihugu no kugikorera, bakumva ko hari abitangiye igihugu mu bihe bibi ari nayo mpamvu bituma bamenya ko kugira ngo ugere ku bintu byiza bigusaba kubanza kwitanga.”
Mu bice basuye harimo umupaka wa Kagitumba, agasozi ka Nyabwishongwezi ari naho Maj Gen Fred Gisa Rwigema yarasiwe ndetse no gusura igice kibarizwamo agasantimetero n’indake Perezida Kagame yabagamo