Burera: Umugabo yagerageje gutema umugore we amuhushije ariyahura

Umugabo wo mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera, yagerageje gutema umugore we inshuro ebyiri amubuze ariyahura arapfa.

Nov 11, 2025 - 15:44
Nov 11, 2025 - 16:14
 0
Burera: Umugabo yagerageje gutema umugore we amuhushije ariyahura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 11 Ugushyingo nibwo hamenyekanye amakuru y'urupfu rw'uwitwa Munyenshongore Jean Baptiste w'imyaka 40 wapfuye yiyahuye.

Uru rupfu rwabaye nyuma y'uko mu ijoro ryo kuwa 10 Ugushyingo yashatse gutema umugore we Mukandayisenga babanaga byemewe n'amategeko; gusa ngo akaza kumucika, umuhoro ugafata intebe.

Ibi ni nabyo yagerageje mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ubwo umuyobozi w'umudugudu wa Gako batuyemo, yazaga kumva ikibazo cyabo; aho byarangiye mudugudu ndetse n'umugore abirutseho akoresheje umuhoro.

Nk'uko amakuru abivuga, ngo uyu mugabo yasubiye iwe arikingirana hanyuma yimanika mu mugozi; ibi byanamuviriyemo kwitaba Imana.

Umuvugizi wa Police mu ntara y'Amajyaruguru IP Ngirabakunzi Ignace mu butumwa bugufi yatangarije ibitangazamakuru bya IZUBA ko aya makuru bayamenye.

Ati "Amakuru twayamenye, inzego zibishinze zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyabimuteye. Murakoze"

Uyu muryango wari ufitanye abana batandatu, bivugwa ko wabanaga mu makimbirane ariko yoroheje.