Rwamagana: Urubyiruko rufite ubumuga rwiteje imbere rubikesheje amatsinda yo kwizigama
Ni amatsinda yo kuzigama kugurizanya no kugoboka abagize ibyago ahanini agamije gufasha abafite ubumuga, yashyizweho n'impuzamiryango Nyarwanda yita ku bafite ubumuga (NUDOR). Urubyiruko rwo mu murenge wa Rubona ruvuga ko aya matsinda yatumye rubasha kujya ubudozi, babifashijwemo n’ubwizigame bari baragize.
Mushimiyimana Monique ni umukobwa uri mu kigero k’imyaka 20 atuye mu kagali ka Nawe. Afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga neza byatumy atabasha gukomeza amashuri, mu buhamya bwe avuga uko yahuye na NIDOR ikamufasha kujya mu itsinda.
Ati “Nahoraga mu rugo nigunze, sinabashaga kujya mu bandi kubera kwitinya ariko naje guhura n’umushinga wa NIDOR badushyira mu itsinda. Twatangiye twizigama amafaranga 500, ntangiye kubona udufaranga njya kwiga imashini ndayimenya ni uko ntangira ubudozi.”
Yakomeje avuga ko amafaranga yaranguye ibitambaro nayo yayakuye mu itsinda ati “Ibitamabaro nahereyeho nabyo ni amafaranga nari nkuye mu itsinda, ubu naramenyereye ndi mu kazi neza.”
Monique avuga ko kuba mu itsinda byatumye ava mu gikari, aho kuri ubu atagitinya aho abandi bari. Avuga ko kandi ntacyo agikenera ngo akibure nk’umwana w’umukobwa kuko byinshi abyikorera abikesheje amatsinda.
Mugenzi we Musengimana Antoinette afite ubumuga bw’ingingo, nawe yunzemo ati “NIDOR yaradufashije idushyira mu matsinda ariko njye banampisemo mubo bigishije imyuga, njya mu budozi ndabyiga ndabimenya hanyuma bampa n’imashini ariko murumva ko iyo ntajya mu itsinda nta n’uwari kumenya.”
Akomeza avuga ko uyu mwaka ari uwa kabiri ari mu itsinda, ati “Umwaka wararangiye ubu twarashe ku ntego, turi mu mwaka wa kabiri ndi n’umwanditsi w’itsinda kandi mbere numvaga ntajya no mu bandi; ariko istinda ryatumye nitinyuka.”
Umuyobozi mukuru w'impuzamiryango Nyarwanda yita ku bantu bafite ubumuga Dr Mukarwego Nasphor Betty avuga bifuza ko abantu bamenya ko ko abantu bafite ubumuga bashoboye.
Ati “Twifuza ko abantu bamenya ko n’abantu bafite ubumuga bashoboye niyo mpamvu dukora ubukangurambaga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga.”
Yongeyeho ko abafite ubumuga bakwiriye kujya mu matsinda, ati “Mu mirenge yose y’akarere ka Rwamagana tuhafite amatsinda, turabakangurira kuyajyamo kuko abafasha kwiteza imbere kuko ubwenge barabufite; icyo bakeneye ni ukubafasha kugirango bajye hamwe n’abandi ndetse n’inkunga bahabwa babone aho babasanga.”
Mu Karere ka Rwamagana hari amatsinda 138 ya NIDOR yo kwizigama, kuguriza no kugoboka mu mirenge yose uko ari 14; aya matsinda agamije gufasha abantu bafite ubumuga batishoboye
Jane Uwamwiza/ Rwamagana
