BUGESERA : Abafite ubumuga basaba kutitwa amazina abasuzuguza

Abafite ubumuga bw’ingingo n’ubwuruhu bo mu karere ka Bugesera , barasaba ko umuryango Nyarwanda wakwigishwa ku bijyanye n’uburenganzira bw’abafite ubumuga cyane ko hakigaragara ihezwa n’itotezwa ryabo. Ibi babivuze mugihe abafite ubumuga bagihura n’ababita amazina abasesereza bigatuma imitekerereze yabo isubira inyuma.

May 14, 2024 - 11:01
May 15, 2024 - 11:33
 0
BUGESERA : Abafite ubumuga basaba kutitwa amazina abasuzuguza

Niyonsaba Alphonsine ni umubyeyi ufite ubumuga bw’ingingo,akaba atuye  mu karere ka Bugesera ,  avuga ko ihezwa n’itotezwa ry’abafite ubumuga mu karere kabo rikigaragara cyane cyane aho batuye mu giturage, aho usanga bakitwa amazina abasesereza.

Ati, “ Njye nkora ku bitaro aha Nyamata, usanga abaturage baje kwivuza banyita ngo dore cya kimuga kiraje, iwacu naho bityo, ugasanga ayo magamba atari meza kuri twe , aradusesereza cyane mu mitima yacu.”

Niyirema Fulgence nawe afite ubumuga bw’uruhu , kuri we usanga akenshi badashaka kumwegera  . ati, “ Usanga abaturage muri karistiye bampunga nkaho ntari umuntu, ugasanga banyishisha, bakanyita amazima mabi.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu  y’abantu bafite ubumuga  mu karere ka Bugesera Mwizerwa Jean Michel , yemera ko hakiri itotezwa ry’abafite ubumuga muri aka karere , ariko akanemeza ko  hari icyo bakora mu rwego rwo gukurikirana abakoze bene ibyo byaha.

Ati “ Nibyo koko haracyagaragara itotezwa rikorerwa abafite ubumuga, iyo tubamenye turabahana, tunakomeza kwigisha abaturage ko ufite ubumuga nawe ari umuntu nk’undi kandi ashoboye.”

Ibarura  rusange ry’abaturage n’imiturire  riheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2022  rigaragaza ko abafite ubumuga mu karere ka Bugesera basaga ibihumbi cumi na birindwi .

Gacinya Regina/ Bugesera