KIGALI :Abafite ubumuga baritinyutse bibateza imbere
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bitinyutse bakaba batagiterwa ipfunwe n’ubumuga bafite ahubwo ko bahagurutse bagakora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere birimo ubucuruzi n’imyuga bakaba bafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Uwizeyimana Chantal ni umukobwa ufite ubumuga bw’ingingo yavuze ko ubu bitinyutse ku buryo ntacyo batakora ati”Ubu twaritinyutse dukora ibikorwa biduteza imbere ku buryo rwose dufatanya n’abandi kubaka igihugu nkanjye nahisemo gufuma ibitambaro ndabigurisha nkakuramo amafaranga antunga ”.
Ibi kandi abihuriyeho na Nyiraneza Therese wahisemo umwuga wo gukora inkweto ukaba umutunze .Yagize ati ‘’ Natangiye uyu mwuga nikinira ariko ubu birantunze ndasaba na bagenzi banjye kutiheba bagasha icyo bakora ‘’.
Mbabazi Olivia ni Perezidante w’Inama y’igihugu y’ abantu bafite ubumuga mu Rwanda, avuga ko bafatanyije n’ubuyobozi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa hari icyo bagiye gukora kugira ngo n’ibibyo bataragerabo babibone
Ati”Icyo twakoze ni ugukora ubuvugizi ariko nanone icyo twishimira ni uko hari icyo Leta iri gukora ku buryo n’ibindi bitaragerwaho bizagerwaho abafite ubumuga bagakomeza gutera imbere”.
Abafite ubumuga bavuga ko Leta yabahaye amahirwe bityo ko nabo bagomba kuyabyaza umusaruro bakora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere kuko mbere batabonaga uko babikora ariko bakagaragaza ko ubu biteguye gukora cyane kugira ngo batange umusanzu mu kubaka igihugu
Tuyishimire Mireille/Kigali