Abakinnyi 10 bahawe amakarita menshi y’umutuku muri Premier league
Ikarita y’umuhondo n’ iy’ umutuku zigira uruhare runini mu kubungabunga imyitwarire myiza mu mupira w’ amaguru. Uburyo umukino uba wihutamo kandi harimo n’ ihangana bishobora gutuma bamwe bagira amarangamutima mu buryo bworoshye.
Ubusanzwe, abakinnyi bitwara mu buryo butandukanye; bamwe baritonda bagakurikiza amategeko, mu gihe abandi bakinana imbaraga n’ubukana bwinshi. Kugira ngo habeho ubutabera n’ituze mu kibuga, umusifuzi akoresha amakarita mu kugenzura imyitwarire y’abakinnyi. Ibyo byemezo bifasha gutuma umukino uba utekanye kandi urimo guhangana ku buryo bungana.
Kuva Shampiyona ya Premier League yatangira mu 1992, mu Bwongereza habaye imikino myinshi irimo ishyaka ryinshi n’igitutu kinini. Ibyo bihe byagiye bituma abakinnyi barakara cyane kugeza ubwo hari abakinnyi bamenyekanyeho cyane mu guhabwa amakarita atukura kurusha abandi.
10. Luis Boa Morte
Uyu azwiho kuba ari umwe mu bakinnyi umutoza Arsene Wenger yasinyishije akigera mu ikipe ya Arsenal. Morte yari umunya- Portugal wasatiraga aciye ku mpande ndetse no mukibuga hagati. Ntiyaje guhirwa muri Arsenal kubera kubura iminota yo gukina, aho yahise imutanga muri Southampton, aza no gutizwa muri Fulham ndetse ananyura muri Westham. Morte mu gihe yamaze mu bwongereza yahawe amakarita 6 y’ umutuku ndetse n’amakarita y’umuhondo 60 mu mikino 300.
9. John Hartson
Hartson ari mu bakinnyi uwahoze ari umutoza wa Arsenal George Graham yasinyishije bwa nyuma. Hartson yakiniye amakipe arimo Arsenal, Westham united, Wimbledon, Coventry city ndetse na Luton Town. N'ubwo uyu mwataka w’umunya- Wales yakinnye imikino 155 gusa muri Premier League, yeretswe amakarita 6 y’umutuku ndetse na 33 y’umuhundo.
8. Joey Barton
Barton yari umukinnyi wakinaga hagati neza cyane kandi ufite impano, gusa yakinishaga imbaraga cyane, ishyaka ndetse n’ubukana bukabije cyane. Ntabwo bitunguranye kuba ari kuri uru rutonde, kuko yakoraga amakosa akabije kandi adakenewe cyane mu kibuga. Barton yakiniye amakipe arimo Manchester city, Newcastle, QPR, ndetse na Burnley. Uyu yaje kwerekwa amakarita 6 y’umutuku ndetse na 75 y’umuhondo muri rusange.
7. Roy Keane
Uyu afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakinaga hagati muri Premier league beza babayeho. Muri Manchester united ndetse na Nottingham forest yaje guhabwamo amakarita 7 y’umutuku, aho ikarita y’umutuku ihita iza abantu mu mutwe ari iyo yahawe nyuma yo gukorera ikosa Alf Inge Haaland wahise unarekera gukina umupira w’ amaguru.
Keane yari azwiho gutera ubwoba abo bahanganye ndetse anatera n’ama- tackle mabi cyane. Mu ntangiriro za 2000 yakunze guhangana cyane na Patrick Viera haba bafite umpire cyangwa batawufite, ibi byaje no gutuma hagati yabo hazamo ihangana mu myaka yaje gukurikiraho.
6. Vinnie Jones
Iyo wumvaga izina Vinnie Jones, wahitaga utekereza umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati wakoreshaga imbaraga nyinshi kandi wakinishakaga ubukana bwinshi. Vinnie mu myaka yakiniye Wimbledon na Chelsea yari umukinnyi watinywaga na benshi, kuko si Patrick Viera wahangana na Roy Keane gusa kuko na Vinnie nawe bajyaga bakozanyaho. Mu mukino 184 yakinnye muri Premier League yahawemo amakarita 7 y’umutuku bimugira umukinnyi wahawe ayo makarita mu mikino mike.
5. Alan Smith
Uyu azwiho kuba yaratangiye ari umwataka nyuma aza gukina n’umukinnyi wo mu kibuga hagati. Yakinnye mu makipe arimo Newcastle, Leeds, na Manchester united n'ubwo mbere akiri muri Leeds yari yaravuze ko atazayerekezamo. Smith yahawe amakarita 7 y’umutuku, aho muri Mutarama 2001 kugera mu Kuboza kwa 2004 yaje guhabwamo amakarita 5 y’umutuku ahita aca n’agahigo kuko ayahawe mu gihe gito.
4. Lee Cattermole
Lee yari umukinnyi wari uzwiho gukinira abo bahangane nabi cyane ndetse akanagira amagambo atari meza atatinya no kubwira abasifuzi. Gus Poyet wahoze amutoza yigeze kuvuga ko Lee Cattermole iyi arakaye agomba gukora ikosa kandi rishobora kumuviramo ikarita itukura. Ubwo muri 2013 yahabwaga ikarita itukura, yahise aba umukinnyi ubona ikarita itukura buri mikino 33 aho yakuyeho agahigo ka Roy Keane wayibonaga mu mikino 52.
3. Richard Dunne
Richard yakinnye imikino 400 muri Premier league mu makipe atandukanye arimo Manchester city, Astoni Villa, Everton, na QPR. Dunne afite agahigo ko kuba ari mu bakinnyi batatu bamaze guhabwa amakarita 8 y’umutuku. Si ibyo gusa kuko afite n’agahigo kuko ariwe mukinnyi umaze kwitsinda ibitego byinshi mu mateka ya Premier league, ibi bikangana n'ibyo yatsinzemo.
2. Patrick Vieira
Vieira ni umwe mu bakinnyi bakinaga hagati bugarira neza mu mateka ya Premier league, aho yarazwiho kwambura imipira neza cyane. N'ubwo uyu mufaransa yari afite impano, yanagiraga namahane menshi n’umujinya mu kibuga.
Umukino uhita wibukwa n’abantu benshi ni uwo yabonye umutuku mu 2000 ubwo bakinaga n’ikipe ya Liverpool; aho yaje gusoka na Gary Mc Allister ndetse na Dietmar Hamann nabo baje kubona umutuku. Mu mikino 307 ya Premier league Vieira yabonye amakarita 8 y’umutuku, aho byibura mu mikino 38 yerekwaga ikarita itukura.
1. Duncan Ferguson
Ferguson yari umukinnyi mwiza ikipe ya Everton yagize, gusa ntabwo yarangwagaho n’imyitwarire myiza mu kibuga. Yari umukinnyi wari uteye ubwoba mu kibuga bitewe n’ibikorwa bitari ibya kinyamwuga yagira.
Mu makipe yakiniye arimo Everton inshuro ebyiri, na Newcastle yarangwaga no gukina nabi ibyo byanatumye ahabwa amakarita 8 atukura. Iyi myitwarire mibi yaje kugaragara ubwo yakubitaga umutwe John McStay wakiniraga Raith Rovers. Nyuma yaje guhagarikwa imikino 12 ndetse nyuma aza no gufungwa amezi atatu azira gukomeretsa.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA
