Umukino w’u Bwongereza na Mexique ushobora kwimurirwa ukegezwa imbere
Impuzamashyirahamwe y’ umupira w’ amaguru ku Isi (FIFA) iri gusuzuma kwimurira mbere isaha y’umukino wa 1/8 cy’ igikombe cy’Isi uzahuza u Bwongereza na Mexique, nyuma y’aho hatanzwe impuruza y’inkuba n’imvura nyinshi ishobora kwibasira ahazabera uwo mukino.
Amakuru yatangajwe na talkSPORT avuga ko FIFA iri kuganira ku buryo umukino wa 1/8 cy’irangiza hagati y’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza na Mexique watangira mbere y’igihe wari uteganyijwe kubera impungenge z’ikirere.
Nk’uko ayo makuru abivuga, impuruza y’inkuba n’imvura nyinshi ishobora kugwa ku munsi w’umukino yatumye FIFA itangira gusuzuma niba amasaha yo gukina yahindurwa kugira ngo umutekano w’abakinnyi, abasifuzi n’abafana urindwe.
Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Bwongereza (FA) na ryo ryatangiye gushaka ibisobanuro ku bayobozi b’umukino ndetse n’inzego zibishinzwe muri Mexique kugira ngo hamenyekane neza niba umukino ushobora gutangira saa moya z’umugoroba ku isaha yo mu Bwongereza (7:00 pm BST), aho kuba saa saba z’ijoro (1:00 am BST) nk’uko byari byateganyijwe mbere. Ubwo mu Rwanda baya ari saa mbiri z’ijoro.
Impamvu nyamukuru iri gutuma hasuzumwa iri hinduka ni ukwirinda ko umukino wahagarara cyangwa ugasubikwa hagati bitewe n’inkuba, kuko amategeko ya FIFA ashyira imbere umutekano igihe habaye ibihe bidasanzwe by’ikirere.
Nubwo ibiganiro bikomeje, nta mwanzuro wa burundu uratangazwa. FIFA iri gukorana n’inzego z’iteganyagihe ndetse n’abategura amarushanwa kugira ngo hafatwe icyemezo gishingiye ku makuru mashya kandi yizewe y’ikirere.
Abafana b’impande zombi bakomeje gukurikiranira hafi aya makuru, kuko guhindura isaha y’umukino bishobora kugira ingaruka ku ngendo, gahunda zo kwinjira kuri stade ndetse n’abazakurikirana umukino kuri televiziyo hirya no hino ku isi.
Uyu mukino utegerejwe cyane kuko uhuza amakipe abiri afite amateka akomeye mu marushanwa mpuzamahanga, bityo impinduka iyo ari yo yose ku masaha yo gukina ikaba ikurura inyungu n’impaka mu bakunzi ba ruhago.
Kugeza ubu, FIFA ntiratangaza icyemezo cya nyuma ku isaha nyayo umukino uzabera. Icyakora, amakuru ariho agaragaza ko hashobora kubaho impinduka mu rwego rwo kurinda umutekano w’abazitabira uwo mukino. Biteganyijwe ko umwanzuro wa nyuma uzatangazwa mu masaha ari imbere, mbere y’uko amakipe yombi amanuka mu kibuga.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

