Brigadier General Patrick Karuretwa yashyizwe ku mwanya w'umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda.
Kuri uyu wa 17 Kamena Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashyizeho Brigadier General Patrick Karuretwa ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.
Brigadier General Patrick Karuretwa yabaye Umuyobozi Mukuru wa IMC
(Director General of International Military Cooperation ) muri Minisiteri y’Ingabo. Mu kigo gishinzwe ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’izindi ngabo ku isi.
Imirimo ye yari gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, imyitozo ihuriweho, ubufatanye mu by’ubutasi, kurwanya iterabwoba, ikoranabuhanga, n’ibikoresho bya gisirikare.
Yabaye Kandi Umuyobozi w’ishami ry’ubufatanye mpuzamahanga
Kuva 2021, Mu 2021 ubwo yashyirwaho, yari afite ipeti rya Colonel, hanyuma ku wa 5 Ugushyingo 2021 ahabwa ipeti rya Brigadier General.
Kuva mu mwaka wa 2024 kugeza ubu, yari Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare .
Brigadier General Patrick Karuretwa azakomeza no gukora inshingano nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya Gisikare muri Minisiteri y’Ingabo.
By Jane Uwamwiza

