Gatsibo: Ababyeyi n’urubyiruko biyemeje guteza imbere imvugo inoze y’Ikinyarwanda
Mu gihe hakomeje kugaragara bamwe mu rubyiruko ndetse n’abakuze bagoreka ururimi rw’Ikinyarwanda, abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, by’umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, basabwe kurushaho gusigasira umuco nyarwanda binyuze mu kuvuga Ikinyarwanda ginoze.
Hari imvugo zimaze kumenyerwa ariko zidakurikije amategeko y’ikibonezamvugo, nko kumva umuntu avuga ati "ndumva natanazi" n’izindi zisa na yo. Abasesenguzi b’ururimi bagaragaza ko imvugo nk’izi zigoreka Ikinyarwanda kandi zigira ingaruka ku ihererekanywa ry’ururimi n’umuco nyarwanda.
Ubu butumwa bwatangiwe mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo, aho abanyamuryango bibukijwe ko uruhare rwabo rutarangirira mu kwihutisha iterambere gusa, ahubwo ko bafite n’inshingano zo kurinda no gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Tengera Francisca, Intumwa y’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko kwangiza ururimi ari ugutesha agaciro umuco igihugu cyubakiyeho.
Yagize ati: "Kwica umuco nyarwanda ntibikwiriye. Iyo utangiye kwica umuco, uba utangiye no kwangiza igihugu, kuko umuco ni wo shingiro ryacyo. Waba uri umuyobozi cyangwa umubyeyi, iyo utoza abana indangagaciro n’ururimi rwiza, uba udasohoza inshingano zawe zo kurinda umuco."
Yakomeje asaba ababyeyi gutoza abana babo Ikinyarwanda kuva bakiri bato kugira ngo bazabashe no kwiga izindi ndimi bafite urufatiro rukomeye.
Ati: "Turasaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana kuva bakivuka, bakabigisha imyitwarire myiza no kuvuga Ikinyarwanda ginoze. Iyo umuntu azi neza ururimi rwe, ni na bwo byoroshya kwiga no gukoresha izindi ndimi."
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, barimo urubyiruko, bavuga ko ubu butumwa babwakiriye neza kandi biteguye kubushyira mu bikorwa.
Ntirenganya Samweli, wo mu Kagari ka Nyagakombe mu Murenge wa Remera, yavuze ko urubyiruko rugomba kugira uruhare mu gukangurira bagenzi barwo gukoresha neza Ikinyarwanda.
Ati: "Tugomba gukora ubukangurambaga muri bagenzi bacu, kuko hari abacyangiza ururimi rwacu. Kuvuga nabi Ikinyarwanda ni ukwangiza umuco nyarwanda, kandi ntibikwiriye."
Hitabatumba Yonasi na we yavuze ko urubyiruko ari rwo rukwiye kuba urugero rwiza mu gusigasira ururimi.
Ati: "Ni twe urubyiruko dukunze kugoreka Ikinyarwanda. Ariko nitwiyemeza kubireka, birashoboka. Kuvuga Ikinyarwanda ginoze ni bumwe mu buryo bwo kubungabunga umuco no gukomeza kubaka igihugu cyacu."
Ku ruhande rw’ababyeyi, bavuga ko bagiye kongera imbaraga mu kurera abana babo bubaha ururimi rwabo.
Theopiste, umubyeyi wo mu Murenge wa Kabarore, yavuze ko asanga inshingano zo gutoza abana kuvuga Ikinyarwanda neza zitagomba gusigara ku mashuri gusa.
Ati: "Ntabwo bishimishije kumva umwana avuga amagambo agoreka Ikinyarwanda. Natwe nk’ababyeyi tugomba gufata iya mbere, tukabigisha kuvuga neza ururimi rwabo no kwirinda kuvangavanga indimi mu buryo budakwiye."
Mu mashuri, mu biganiro n’abaturage ndetse no mu nama zitandukanye z’abayobozi, hakomeje gutangwa ubutumwa bushishikariza buri Munyarwanda gufata iya mbere mu gusigasira Ikinyarwanda, kuko kugikoresha neza ari kimwe mu bigaragaza agaciro k’umuco nyarwanda no kuwusigasira ku bazadukomokaho.

