KAYONZA : Abangavu babyariye iwabo bahangayikishijwe no gutereranwa n’abo mu miryango y’ababahohoteye
Abakobwa batewe inda batarageza imyaka y’ubukure mu gihe cya Covid 19 bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko kuba baterwa inda n’abantu bakomoka mu miryango itishoboye, ari bimwe mu bituma babayeho nabi kubera ko iyo uwabateye inda akurikiranwe n’ubutabera umwana abura umwitaho.
Umwe muri aba bakobwa babyaye bakiri abangavu twise Ernestine Uwimana ku bw’umutekano we , avuga ko mu bihe bya Covid 19 kubera imibereho igoye , yashutswe n’umusore wakoraga akazi ko mu rugo akamutera inda ,ubu akaba abayeho aca inshuro muri rubanda ati”Yaranshutse antera inda ntabyiteguye , ubu mbayeho nabi kuko nca inshuro mu kwa rubanda kugira ngo ntunge umwana ,ntacyo amfasha kuko nawe ntiyishoboye, yateka amandazi n’abo mu muryango we barakennye ntacyo bamfasha ”.
Naho uwo twahinduriye amazina twise Byukusenge Ange ku bw’umutekano we ,yatwaye inda afite imyaka 17 kuko ubu afite 18 avuga ko yabyaranye n’umushumba kandi nabo mu muryango we ntibazwi ati” Uwanteye inda akora akazi ko kuragira inka nirwanaho gutyo, gusa numva nk’ubuyobozi bwamfasha nko kwiga imyuga kugira ngo mbashe gutunga umwana kuko n’iwabo simpazi wenda ngo ntakire abo mu muryango we babe bamfasha .”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira Bisangwa Emmanuel avuga ko aba bana b’abakobwa batewe inda kandi bakaba batishoboye hari uburyo babafasha ati” Muri covid hari ibibazo byagiye bivuka byugariza imiryango harimo no kuba harimo abana b’abakobwa batewe inda batarageze imyaka nyuma yaho rero hari ibyo twagiye tubafasha harimo no gusubizwa mu ishuri ndetse no kubigisha imyuga y’igihe gito”
Uyu muyobozi anagaruka ku bangavu babyaye bakomoka mu miryango itishoboye n’abababateye inda bakaba ntawo mu muryango wabo ufite ubushobozi ati”Hari gahunda n’ubundi zisanzweho ku babyeyi babyaye cyangwa se bakinatwite bagiye binjizwa muri izo gahunda”.
Mu mwaka wa 2020-2021 mu Karere ka Kayonza hagaragaye abakobwa 176 batewe inda batarageza imyaka y’ubukure
Jane Uwamwiza /Kayonza