Ethiopia yujuje urugomero rw'amashanyarazi runini muri Afurika, nyuma y'imyaka 14 rumaze rwubakwa

Kuri uyu wa kabiri, igihugu cya Ethiopia cyamuritse ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwiswe Grand Ethiopian Renaissance Dam (GERD), rufite umwihariko wo kuba ari rwo runini muri Afurika.

Sep 10, 2025 - 00:06
Sep 10, 2025 - 05:30
 0
Ethiopia yujuje urugomero rw'amashanyarazi runini muri Afurika, nyuma y'imyaka 14 rumaze rwubakwa

Iki gihugu gituwe na Miliyoni 120, bikigira icya kabiri mu bituwe kuri uyu mugabane; cyamuritse uyu mushinga wafatiwe ku ruzi rwa Nile, utwara Miliyari 5 z’amadorali ya Amerika.

Nk'uko tubikesha ibirori ntaramakuru by'Abongereza (Reuters) Umusaruro w’urugomero wagiye wiyongera buhoro kuva mu 2022, aho wari ugeze kuri MW 5.150 y’amashanyarazi ubwo wamurikwaga; ibyo bishyira mu ngomero 20 nini z’amashanyarazi ku isi.

Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed ageza ijambo ku mbaga y’abanyacyubahiro bari bitabiriye ibirori byo kumurika uru rugomero.

Yagize ati "Ku bavandimwe bacu (Abanyasudani n'Abanyamisiri); Etiyopiya yubatse urugomero igamije iterambere, guha amashanyarazi akarere kose ndetse no guhindura amateka y'abirabura."

Yungamo ati "Ntabwo rwose yari igamije kugirira nabi abavandimwe bayo."

Minisitiri Abiy yavuze ko uru rugomero ruzaha amashanyarazi hafi kimwe cya kabiri cy’abantu batari bafite amashanyarazi muri 2020; ndetse kandi hagire n'amafaranga azinjira mu karere.

Indi nyungu iri muri uyu mushinga, ni uko igice cy’uru rugomero cyafashe amazi menshi , ibyo Leta y’iki gihugu igaragaza ko bizafasha mu kuhira.

N’ubwo bimeze bitya ariko, guhera muri 2011 ubwo uru rugomero rwangiraga kubakwa; ibihugu biruturiye byagiye bigaragaza impungenge ko amazi yarwo ashobora kuzateza ibyago.

Igihugu cya Misiri, cyubatse urugomero rwacyo rwiswe Aswan High Dam ku ruzi Nile muri 1960; iki gihugu cyari gifite ubwoba ko GERD ishobora kugabanya itangwa ry’amazi mu gihe cy’amapfa, kikaba cyarifuzaga ko hakubakwa izindi ngomero ariko zo zikubakwa hejuru (Upstream Dams).

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu gihugu cya Misiri, yandikiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, igaragaza ko gutaha uru rugomero binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Ubutegetsi bw’I Cairo bwashyize imbaraga mu gutambamira iyubakwa ry’uru rugomero, bugaragaza ko rubangamira itegeko ry’imikoreshereze y’aya mazi.

GERD ni urugomero rw’icyitegererezo muri Afurika, rufite umwihariko w’uko iy’ubakwa ryaryo; amafaranga arenga 80% ari imbaraga z’abene gihugu.