Rubavu: 230 bigishijwe gusoma, kubara no kwandika bahawe impamyabushobozi
Abaturage 230 bo mu mirenge 6 y’akarere ka Rubavu bigishijwe amasomo yo kwandika, gusoma ndetse no kubara bahawe impamyabushobozi; nyuma y’umwaka bamaze bigishwa n’umuryango Vision Jeunesse Nouvelle.
Abasoje aya masomo bagaragaza ko mbere bahoranaga ipfunwe ndetse bagahura n’imbogamizi zirimo kuyoba bitewe no kutamenya gusoma ibyapa, hakiyongeraho gusomesha ubutumwa bw’ibanga babaga bohererejwe.
UWIMANA Theodore, ni umuhamya w'uko kutamenya gusoma byatumye abura umukunzi. avuga ko mu gihe cye cy’ubusore yashatse umusomera ubutumwa bw’urukundo; undi amusomera amubeshya ko uwo bakundana yamwandikiye ko amwanga, byatumye batandukana.
Ati “Umukobwa yaranyandikiye ngiye gusomesha, bambwira ko atankunda birangira twanganye; kandi we yari azi ko dukundana! Wa wundi wadutandukanyije yahise amwiteretera.”
Arakomeza ati “Ipfunwe twari turifite kuko ntabwo twegeranaga n’abandi, nabaga ndi ahantu nigunze nkabona abandi bari kureba muri terefone bikanyobera. Ubu na mesaje (message) muri terefone nayandika!”
UWIMANA Theodore yajyaga kwandikisha no gusomesha ubutumwa ariko ubu ashobora kubyikorera nyuma y'amasomo yahawe.
Nyiransengiyumva Saverine wo mu murenge wa Bugeshi, avuga uko yatewe ipfunywe no kutamenya gusoma, ubwo yajyaga kwa muganga akibagirwa umuryango yanyuzemo.
Ati “Nagiye mu bitaro ngiye kwivuza noneho aho nari ndi ndahayoberwa; bitewe no kutamenya gusoma nayobewe umuryango nasohokeyemo! Byatumye njya kwiga gusoma no kwandika kugira ngo bitazongera kumbaho.”
Kuba barangije amasomo, bavuga ko nabo bagiye gutanga umusanzu bahereye ku bana babo ndetse bagashishikariza abata ishuri kurigumamo, badasize n’abakuze bumvako kwiga gusoma, kubara no kwandika bitabareba.
UWIMANA yakomeje ati “(Vision) tugezemo ni iyo kumenya gusoma, kubara no kwandika, nk’ubu baguha ibihumbi 50 bikakunanira kuyabara kubera ko utageze mu ishuri; ariko ubu na miliyoni nayibara.”
Saverine nawe akomeza yakebuye abana badashaka kwiga abibutsa ko bakwiye kubikora bafite igihe aho kuzabikora bamaze kuba bakuru.
Ati “Ubutumwa nabaha ni ukubashishikariza n’ababyeyi babo bakabashishikariza kwiga kugira ngo nabo bataziga bakuze; kandi bari bafite igihe cyo kwiga ari batoya.”
Zimwe mu mbogamizi bahuraga nazo harimo no kuyoba kubera kutamenya gusoma ibyapa; byatumye bajya kwiga bakuze.
Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle Frere Vital RINGUYENEZA, avuga ko iki ari kimwe mu bikorwa ngaruka mwaka by’uyu muryango.
Ati “Iki ni kimwe mu bikorwa bya Vision Jeunesse Nouvelle dukora ngaruka mwaka. Iyi ni gahunda dukora mu mwaka umwe, kubera ko baba biga ari benshi ni umwanya mwizawo kwitinyuka.”
Usibye kubigisha aya masomo yo kubara, gusoma no kwandika; ngo bigishwa n’andi masomo arimo ubuzima bw’imyororokere, ndetse n’andi aganisha kuri gahunda za Leta, bityo bikabafasha kwitinyuka.
Arakomeza ati “Ariko tunabigisha n’andi masomo ajyanye n’imibereho myiza, gahunda za Leta, uko batanga ubwisungane mu kwivuza, ibimina byo kubitsa no kugurizanya n’ibindi byose bibafasha kwiteza imbere. Ibyo nibyo twagiye tubigisha kandi bigenda bibafasha kwiteza imbere.”
TUYISENGE Annonciata, ni mujyana wa Komite Nyobozi y’akarere ka Rubavu, avuga umuntu utazi gusoma, kubara no kwandika abeshywa byinshyi bityo n’iterambere rye rikadindira.
Ati “Igihe cyose dukenera imibare, amafaranga turabara, tugasoma; utabizi rero abeshwa byinshi akibwa, ntashobore kumenya uko yibwe agahora mu bihombo. Ariko uwamaze kubimenya biroroha gutera imbere bikihuta.”
Iyi gahunda yatangiranye n’uyu muryango mu mwaka wa 2002, kuri ubu imaze kugera kubagenerwabikorwa basaga ibihumbi 6000. Abasoje muri uyu mwaka ni 230 barimo agabo 49 n’abagore 181, mu gihe iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 600.
Vision Jeunesse Nouvelle yahimiwe n'abarimu bigishije gusoma, kubara no kwandika; kubera uruhare igira mu guteza imbere abaturage
