NGOMA:Uwanyereje umutungo w’abantu bafite ubumuga yaburiwe irengero
Bamwe mu mubantu bafite ubumuga bwo kutabona bo mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma bahangayikishijwe ni uko ubu batagikora neza kubera ko umuyobozi wabo yanyereje imashini bakoreshaga akaba yaratorotse batazi aho aherereye.

Abafite ubumuga bwo kutabona batuye mu mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma baje kugirirwa amahirwe yo kwigishwa kudoda bakoresheje imashini ariko abari babahagarariye baza kuyibahuguza bituma babura akazi bakaba basaba ubuyobozi kubafasha kongera kubona ibikoresho byabo.
Mukamana Seraphine ati’’ Turashima ko twari twarafashijwe guhabwa ubumenyi kandi dufite ubumuga bwo kutabona kuri ubu tuzi kudodesha imashini zikora imipira mu budodo n’ibindi ariko turasaba ko twahabwa ubushobozi tukabona indi mashini kuko dusigaranye imwe indi yibwe n’uwatuyoboraga ’’.
Ngendahimana Sereverien nawe aragira afite ubumuga bwo kutabona agaragaza ko kuba umuyobozi wabo yaranyereje imashini zabo byabateye ubukene .Ati’’ Nubwo mfite ubumuga bwo kutabona ndashima Leta idaheza abantu bafite ubumuga yumva ko natwe dushoboye nize ubudozi nubwo ntagishoro mfite ariko sinajya mu muhanda gusabiriza gusa turasaba ubuyobozi bwacu kudutera inkunga tukabona indi mashini n’ibikoresho tukiteza imbere ikanadukurikiranira abatwibye’’ .
Umunyamakuru wa radio television Izuba yashatse kumenya aho ushyirwa mu majwi guhuguza abafite ubumuga yagiye telefoni ye ntiyitaba .
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie avuga ko byaba bibajeje hari umuntu ushaka gusubiza inyuma abafite ubumuga bari kwiteza imbere ariko ko agomba gukurikiranwa, agasaba abantu bafite ubumuga bagitunzwe no kujya gusaba ko babihagarika . Ati’’Nk’ubuyobozi turaza gufatanya n’umurenge dusure abo bantu bafite ubumuga bigishijwe ubudozi dukemure ibibazo bafite .Niba baragize umuyobozi akabahuguza ibyo bahawe n’umufatanyabikorwa ntibikwiye kandi tuboneyeho gusaba abantu bafite ubumuga kwiga gukoresha ingingo bafite nzima bakiteza imbere bihangira imirimo’’.
Nubwo abantu bafite ubumuga bwo kutabona bagenda bahura n’imbogamizi zo kutagira imirimo bakora iyo bigishijwe ubudozi bwo gukoresha intoki biteza imbere cyane ko mu karere ka Ngoma abantu bafite ubumuga bamwe bibumbiye mu makoperative agera 31 abandi mu mastinda yo kubitsa no kugurizaya agera 125 bikaba bibafasha kwigira .
Uwayezu Mediatrice /Ngoma