NGOMA :Arasaba ko yafashwa akabona inyunganirangingo
Mukangarambe Daphrose umubyeyi ufite abana bane atuye mu mudugudu wa Gatoro akagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma afite ubumuga bw’ingingo yagize akuze . Mu myaka icyenda amaze ahuye n’ubu bumuga bwatumye agenda akambakamba avuga ko atabasha kwijyana hanze ku buryo n’imibereho ye yahazahariye
Ati’’Nagerageje kwivuza hose biranga ngeze aho abandwazaga banshiraho, abana bamwe sinjya menya aho baherereye nsigaranye n’umwana umwe nawe aracyari muto. Dutunzwe n’abaturanyi bacu kuko uko umbona ngenda simbasha no kugera hanze niyo nkambakambye ngarukira ku muryango kuko amavi yakobaguritse nkaba nsaba abagiraneza ko bampa inyunganirangingo ’’.
Akomeza avuga ko abonye igari ryajya rimufasha kwicara hanze akava mu bwigunge ndetse ko n’amaboko akoresha mukuva aho yicaye atangiye kurwara agasaba ko yafashwa kubona igari.
Ati’’ Nubwo umubiri wose utangiye kunanirwa ariko mbonye igari najya nicara hanze nkanava mu bwigunge wenda nkavugana n’abaturanyi bamfasha’’.
Niyonagira Nathalie umuyobozi w’akarere ka Ngoma avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hari gukorwa ibarura ry’abacikanwe no guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo kugira ngo nabo bazihabwe Ati’’Tujya tugira abafanyabikorwa buri mwaka baduha insimburangingo nubwo n’akarere kagira ubufasha gaha abantu bafite ubumuga gusa turaza gukorana n’abaganga kuko aribo badufasha kumenya umuntu ufite ubumuga ukeneye insimburangingo vuba , ikindi ku bufatanye na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu hari gukorwa ibarura ry’abantu bafite ubumuga kugira ngo hazajye harebwa umuntu ubabaye cyane bamuhe insimburangingo vuba badategereje umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga ’’.
Uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 45 afite ubumuga bw’ingingo avuga ko abonye igari agenderamo nubwo atabasha kuva mu rugo ariko ko mu gihe yicaye hanze yakwiga gukoresha amaboko akaba yashaka umurimo wamuteza imbere yakora
UWAYEZU Mediatrice /Ngoma
