Kigali: Abitwikira ijoro mu mvura bakamena amazi yanduye muri ruhurura baburiwe
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali baranenga bagenzi babo bitwikira ijoro bakamena amazi mabi yanduye muri za ruhurura baba bakoresheje bikaba bibateza umunuko ukabije ndetse n’indwara bagasaba ababikora gucika kuri iyi ngeso

Iki kibazo cya ruhurura ziteza umunuko ukabije n’umwanda, ni kimwe mu byo abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bagaragaza ko gihangayikishije kuko hari bamwe bitwikira ijoro n’imvura bakamena amazi mabi arimo nava mu bwiherero.
Abaturage bavuga ko iki kibazo gihangayikishije, kandi ko aho ugenda hose hari ruhurura iyo bigeze nijoro wumva umunuko ukabije cyane.
Bamwe mu baturage baganiriye na Izuba Radio/TV baturiye izi ruhurura basaba ko Umujyi wa Kigali ukwiye kugira icyo ukora kuri iki kibazo.
Mujyambere Innocent yagize ati:”Nkatwe dutuye aha muri Nyabisindu, hari igihe mugihe cy’ijoro ujya kumva ukumva umunuko ugusanze iwawe bitewe n’amazi mabi anuka cyane baba bohereje muri za ruhurura ukumva ari ibintu bibangamye cyane, ku buryo dusaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kubikurikirana kuko byanadutera indwara.”
Uwambaje Alphonsine nawe yagize ati:”Ni ikibazo kiriho kandi abantu basa nabamaze kubigira umuco. Usanga abantu banga gucukura ibyobo bifata amazi, bagahengera imvura iguye bakamena amazi mabi anuka muri ruhurura. Ibyo usanga biteza umunuko kandi usanga abo bantu, baba banazwi ariko ntibakurikiranwa. Numva Umujyi wa Kigali ukwiye gushyiraho ibihano bikabera abandi isomo.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari ibihano biteganyijwe ku bamena aya mazi mabi, bukanasaba abaturage kujya batanga amakuru.
Emma Claudine Ntirenganya umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, asaba abaturage kujya batanga amakuru yabamena ayo mazi kuko bakurikiranwa bakabihanirwa.
Yagize ati:” Iki kibazo turakizi, ndetse tugerageza kukirwanya uko bishoboka, icyo dukomeza kwibutsa abaturage iyo tubobonye umwanya nkuyu nguyu, ni ukubibutsa yuko kumena amazi mu miyoboro isanzwe no muri za ruhurura, ntabwo byemewe, kubera ko buri mu ntu wese aba agomba gufata amazi ye, yaba amazi y'imvura ndetse nandi mazi akoresha cyane cyane iyo ari kampani runaka ikorana n’abantu benshi ifite amazi menshi mabi igomba nyine kuyafata. Hanyuma n’amazi yarekurwa ayo ariyo yose ubundi agomba kuba yatunganyijwe, kandi ibigo twagiye kubisura turabisobanurira, barabizi ko bagomba kubanza gutunganya amazi mabi kugira ngo abone kuba yajya ku gasozi. Tugira ikipe rero y’ubugenzuzi ku buryo nabo babonye babaca amande, kandi nanyuma yo kuba amande, hari igihe umuntu ashobora kuba yafungirwa, mugihe yaba akomeje kubikora kandi yaragiye abibuzwa kenshi''.
Uyu muyobozi yungamo ati ''Turasaba abantu kujya baduha amakuru mu gihe abonye ibyo bintu biri gukorwa atumenyeshe. Tugira nimero itishyurwa bahamagaraho ya 3260 ariko no kuzindi mbuga nkoranyambaga z’umujyi yatumenyesha.”
Umujyi wa Kigali ni kenshi usaba abaturage kwita ku mabwiriza y’isuku yashyizweho, ikindi abaturage bakitabira no gukorana na kampani zifatanya n’Umujyi wa Kigali mu kunoza isuku harimo n’imodoka zividura amazi yanduye.
Nyirimana Abdulahaman /Kigali