Kayonza :Hashyizweho ikigo cyo gutuma abaturage bamenya amakuru ku kurengera ibidukikije

Akarere ka Kayonza ku bufatanye n’ umuryango urwanya ruswa n’akarengane Tranciparency international Rwanda kungutse ikigo gifasha abaturage kongera ubumenyi ku mategeko na politiki by’igihugu bifite aho bihuriye no kubungabunga ibidukikije .

Mar 11, 2025 - 17:33
Mar 12, 2025 - 11:09
 0
Kayonza  :Hashyizweho ikigo cyo gutuma abaturage bamenya amakuru ku kurengera ibidukikije
Abitabiriye gutangiza iki kigo banahuguwe (Ifoto /Titien M.)

Hagamijwe gufasha abatuye intara y’ Iburasirazuba kongera ubumenyi ku mategeko na poliiki by’igihugu bifite aho bihuriye no kubungabunga ibidukikije,umuryango urwanya ruswa n’akarengane Tranciparency international Rwanda kuwa 11 Werurwe 2025 watangije mu karere ka Kayonza  ikigo kizajya gikusanyirizwamo amakuru ndetse n’abayafite bakayahatangira .Ni ikigo kiri mu Mujyi wa Kayonza kizaba n’umuyoboro wo gutuma abaturage bongera ubumenyi bikaba igisubizo mu guca ibyuho by’ ahatangirwaga ruswa mu rwego rw’ ibidukikije.

Mupiganyi Apolinaire umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Tranciparency international Rwanda atangaza ko aha hatekerejwe kugira  ngo byorohereze abaturage mu kugerwaho n’ubumenyi .

Agira ati “Kongerera abaturage ubumenyi ni ngombwa kuko hari uruhare bagira mu kubungabunga ibidukikije kandi kugira ngo bagire urwo ruhare bagomba kugira amakuru ku bidukikije ,ku bikorwa remezo byubakwa,iyo byubakwa ntihagire  uburenganzira bw’ umuturage buhutazwa.Kugira amakuru rero ni ingenzi cyane “

Yongeraho ati” Iki kigo cyatangijwe mu karere ka Kayonza ni ingenzi ku batuye akarere n’ intara y ‘Iburasirazuba muri rusange mu kubona amakuru mu buryo bworoshye dore ko hanashyizweho n’ uburyo bw ‘ikoranabuhanga butuma koko uhagannye abona amakuru”.

 Abahawe ubumenyi ku ikubitiro ku mikorere y’iki kigo kugira ngo basakaze mu baturage aya makuru bavuga ko ubukangurambaga bagiye gukora buzaba intandaro yo gusobanukirwa kw’abaturage amategeko no kubungabunga ibidukikije.

Mukandayisaba Godereve utuye mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza yiyemeje kuba umukorerabushake ushyize imbere kurengera ibidukikije ,anabikangurira abandi.Agira ati”Twarabyiyemeje gufasha abandi baturage bakamenya ko kwangiza ibidukikije ari bibi buri wese rero akwiriye kubigiraho amakuru noneho birushijeho, aha hantu Tranciparency Internatioanl Rwanda ishyizeho ni gisubizo kuko amakuru arakenewe rwose ku bidukikije kandi erega abantu bakanamenya n ‘amakuru kuko iyo uyafite uba ufite byinshi bigufasha”

Mugenzi we Banagurutoki Boneventure wo mu murenge wa Kabare agira ati’’Iki kigo ni ingenzi kuko intego yacyo irasobanutse ni ugutanga ubumenyi, abantu bakagira amakuru,inyungu irimo rero ufite amakuru nawe yemerewe kuyatanga biratuma nta cyuho kibamo kandi bizanaba umuti wo gukumira ruswa n’akarengane kuko no mu bijyanye n’ ibidukikije kajya kabamo”.

Ubwo yaramaze gutangiza ahantu hazajya hatangirwa ubufasha n’amahugurwa ku mategeko na politiki by’igihugu bifite aho bihuriye nibidukikije ,umunyamabanga nshingwabikorwa w’ intara y’Iburasirazuba Dr Jeanne Nyirahabimana yatangaje  ko aha haje nk’igisubizo ku batuye iyi ntara mu kurengera ibidukikije kuko harabajyaga banabyangiza kubera kutagira ubumenyi n’amakuru

Ati”Tugomba kwigisha abantu bakagira amakuru afasha mu kurengera ibidukikije,bakamenya amategeko kuko amategeko abigenga arahari kandi agomba kubahirizwa ’’

Ahantu hazajya hatangirwa ubufasha n’amahugurwa ku mategeko na politiki by’igihugu bifite aho bihuriye n’ibidukikije ndetse abaturage bakazajya  bahagana bakaba banahatangira n’amakuru agamije kurandura ruswa n’akarengane hatangijwe mu ntara y’Iburasirazuba hanafite n’ uburyo bw ‘ikoranabuhanga mu guhugura.Abantu banemerewe kuhagana batanga amakuru agamije kurwanya ruswa n’ akarengane .Ahandi Tranciparency Interantional Rwanda yatangije ikigo nk’iki  mu bihe bishize ni  mu karere ka Karongi .

 Mbangukira  Titien /Kayonza