Kayonza :Hashyizweho ikigo cyo gutuma abaturage bamenya amakuru ku kurengera ibidukikije
Akarere ka Kayonza ku bufatanye n’ umuryango urwanya ruswa n’akarengane Tranciparency international Rwanda kungutse ikigo gifasha abaturage kongera ubumenyi ku mategeko na politiki by’igihugu bifite aho bihuriye no kubungabunga ibidukikije .

Hagamijwe gufasha abatuye intara y’ Iburasirazuba kongera ubumenyi ku mategeko na poliiki by’igihugu bifite aho bihuriye no kubungabunga ibidukikije,umuryango urwanya ruswa n’akarengane Tranciparency international Rwanda kuwa 11 Werurwe 2025 watangije mu karere ka Kayonza ikigo kizajya gikusanyirizwamo amakuru ndetse n’abayafite bakayahatangira .Ni ikigo kiri mu Mujyi wa Kayonza kizaba n’umuyoboro wo gutuma abaturage bongera ubumenyi bikaba igisubizo mu guca ibyuho by’ ahatangirwaga ruswa mu rwego rw’ ibidukikije.
Mupiganyi Apolinaire umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Tranciparency international Rwanda atangaza ko aha hatekerejwe kugira ngo byorohereze abaturage mu kugerwaho n’ubumenyi .
Agira ati “Kongerera abaturage ubumenyi ni ngombwa kuko hari uruhare bagira mu kubungabunga ibidukikije kandi kugira ngo bagire urwo ruhare bagomba kugira amakuru ku bidukikije ,ku bikorwa remezo byubakwa,iyo byubakwa ntihagire uburenganzira bw’ umuturage buhutazwa.Kugira amakuru rero ni ingenzi cyane “
Yongeraho ati” Iki kigo cyatangijwe mu karere ka Kayonza ni ingenzi ku batuye akarere n’ intara y ‘Iburasirazuba muri rusange mu kubona amakuru mu buryo bworoshye dore ko hanashyizweho n’ uburyo bw ‘ikoranabuhanga butuma koko uhagannye abona amakuru”.
Abahawe ubumenyi ku ikubitiro ku mikorere y’iki kigo kugira ngo basakaze mu baturage aya makuru bavuga ko ubukangurambaga bagiye gukora buzaba intandaro yo gusobanukirwa kw’abaturage amategeko no kubungabunga ibidukikije.
Mukandayisaba Godereve utuye mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza yiyemeje kuba umukorerabushake ushyize imbere kurengera ibidukikije ,anabikangurira abandi.Agira ati”Twarabyiyemeje gufasha abandi baturage bakamenya ko kwangiza ibidukikije ari bibi buri wese rero akwiriye kubigiraho amakuru noneho birushijeho, aha hantu Tranciparency Internatioanl Rwanda ishyizeho ni gisubizo kuko amakuru arakenewe rwose ku bidukikije kandi erega abantu bakanamenya n ‘amakuru kuko iyo uyafite uba ufite byinshi bigufasha”
Mugenzi we Banagurutoki Boneventure wo mu murenge wa Kabare agira ati’’Iki kigo ni ingenzi kuko intego yacyo irasobanutse ni ugutanga ubumenyi, abantu bakagira amakuru,inyungu irimo rero ufite amakuru nawe yemerewe kuyatanga biratuma nta cyuho kibamo kandi bizanaba umuti wo gukumira ruswa n’akarengane kuko no mu bijyanye n’ ibidukikije kajya kabamo”.
Ubwo yaramaze gutangiza ahantu hazajya hatangirwa ubufasha n’amahugurwa ku mategeko na politiki by’igihugu bifite aho bihuriye nibidukikije ,umunyamabanga nshingwabikorwa w’ intara y’Iburasirazuba Dr Jeanne Nyirahabimana yatangaje ko aha haje nk’igisubizo ku batuye iyi ntara mu kurengera ibidukikije kuko harabajyaga banabyangiza kubera kutagira ubumenyi n’amakuru
Ati”Tugomba kwigisha abantu bakagira amakuru afasha mu kurengera ibidukikije,bakamenya amategeko kuko amategeko abigenga arahari kandi agomba kubahirizwa ’’
Ahantu hazajya hatangirwa ubufasha n’amahugurwa ku mategeko na politiki by’igihugu bifite aho bihuriye n’ibidukikije ndetse abaturage bakazajya bahagana bakaba banahatangira n’amakuru agamije kurandura ruswa n’akarengane hatangijwe mu ntara y’Iburasirazuba hanafite n’ uburyo bw ‘ikoranabuhanga mu guhugura.Abantu banemerewe kuhagana batanga amakuru agamije kurwanya ruswa n’ akarengane .Ahandi Tranciparency Interantional Rwanda yatangije ikigo nk’iki mu bihe bishize ni mu karere ka Karongi .
Mbangukira Titien /Kayonza