Kirehe :Guhinga badategereje imvura byabarinze inzara bahuraga nayo

Abahinga ibigori n'indi myaka nk’ibishyimbo na soya  mu cyanya cy’ubuhinzi cyuhirwa cya Mpanga mu karere ka Kirehe bishimira ko kuhira hifashishijwe  ikoranabuhanga byabarinze inzara kubera ko batagitegereza imvura igihe cyose bahinga.

Jan 30, 2026 - 12:02
Feb 3, 2026 - 17:14
 0
Kirehe :Guhinga badategereje imvura byabarinze inzara bahuraga nayo

Kuba harashyizweho icyanya cyuhirwa cya Mpanga mu karere ka Kirehe byafashije abahinzi kwikura mu bukene kubera ko batagitegereza imvura dore ko hahoraga amapfa kubera izuba ryinshi.

Bamwe mu bahinzi bibumbiye muri koperative  MISEPU bagiye kuheza ibigori mu gihembwe cy’ihinga cya 2026A,  bavuga ko bashima uburyo bwo kuhira bashyiriweho; nk’uko bishimangira na  Kabera Jean d’Amour umuyobozi wa koperative Misupu.

 Ati ”Uburyo bwo kuhira butaraza twagiraga ikibazo cy’amapfa n’abantu bagakinga bagasuhuka bakajya guhahira ahandi; uwahinga ntiyezaga kuko aha haka izuba ryinshi. Ubu turashima Leta y’u Rwanda yadutekerejeho ikatuzanira ubu buryo bwo kuhira  ubu turahinga tukeza tukanasagurira amasoko.

Arakomeza ati “Umuturage udafitemo isambu ahabwa akazi nawe akabona ikimutunga; ubu aho twezaga kuri hegitari imwe agafuka ubu tuheza Toni. Ntacyo abayobozi bacu batadukoreye.”

Ibivugwa na na Kabera, bishimangirwa kandi Mukagakuba Josephine, ati ’’Nahatuye kera ariko izuba ryaka aha riteye ubwoba! Twarahingaga ntitweze, twahoranaga inzara tugiye kubona tubona Leta yacu iyobowe n’umubyeyi Perezida wa Repubulika atuzaniye ubu buryo bwo kuhira. Ubu turahinga tukeza twamenye guhinga dukoresheje inyongera musaruro urabona ko tugiye kweza ibigori byiza bitewe no kuhira."

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu NZIRABATINYA Modeste yemeza ko ikibazo cy'inzara yibasiraga uyu murenge cyabonewe igisubizo ndetse ko abahawe uburyo bwo kuhira bari kububyaza umusaruro, abasaba kujya bita kuri uwo musaruro ntibatawugurishije mu buryo butemewe. 

Ati "Mbere y’uko hashyirwaho uburyo bwo kuhira twagiraga abaturage bajyaga guhahira ahandi basuhutse, ariko ubu kuva mu mwaka wa 2008 na 2009 hatangijwe ubu buryo bwo kugira ubuzima bw’abaturage b'aha i Mpanga buhinduke. Ubu bari kweza batangiye no kwikemurari bimwe mu bibazo bahuraga nabwo nko kwigisha abana ku ishuri no kwishyura ubwisungane mu kwivuza."

Yakomeje abasaba kutangiza umusaruro, ati "Turabasaba  kutagurisha umusaruro weze mu buryo butemeranijwe na koperative. Twabafashije kubahuza n'abaguzi beza babaha amafaranga ari hejuru ariko hanabonetse ababagurira kugiciro cyo hejuru nta kibazo mu gihe babyemeranyijeho nka koperative." 

Icyanya cyuhirwa cya Mpanga kiri ku buso bwa hegitari 659, muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026A biteganyijwe ko muri iki cyanya hazeramo umusaruro w’ibigori ungana na toni 2,800. 

Mbere yo guhabwa uburyo bwo kuhira, hegitari imwe yasarurwagaho Toni imwe y’ibigori ariko ubu Hegitari imwe isarurwaho Toni 7; aha niho aba bahinzi bahera bavuga ko guhinga badategereje imvura byatumye batandukana n'inzara.  

UWAYEZU Mediatrice