Rwanda: Guverinoma yiyemeje gukomeza gushora imari mu buhanzi n'ubugeni

Jul 20, 2026 - 13:52
 0
Rwanda: Guverinoma  yiyemeje gukomeza gushora imari mu  buhanzi n'ubugeni

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yashimangiye ko Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje gukomeza gushora imari mu rwego rw'umuco n'inganda zishingiye ku buhanzi n'ubugeni, kuko ari urwego rufasha mu guhanga imirimo ku rubyiruko, kubaka indangagaciro n'ubumwe bw'Abanyarwanda ndetse no kumenyekanisha u Rwanda ku Isi.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru mu muhango wo gusoza Iserukiramuco ‘Ubumuntu Festival 2026’ wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ubumuntu Festival igira uruhare mu kubaka uburyo ubuhanzi bushobora gufasha mu kugira umuryango w'amahoro Kandi wumvikanye.

By Jane Uwamwiza