NBA: Victor Wembanyama yabaye umukinnyi w'umwaka

May 7, 2024 - 15:10
 0
NBA: Victor Wembanyama yabaye umukinnyi w'umwaka

Umufaransa Victor Wembanyama ukinira San Antonio Spurs yatowe nk’umukinnyi mushya witwaye neza mu mwaka we wa mbere muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA).

Uyu mukinnyi w’imyaka 20, yegukanye iki gihembo nyuma yo kugira impuzandengo y’amanota 21.4, imipira yasamye ivuye ku nkangara 10.6, imipira yahaye bagenzi be bagatsinda amanota 3.9, iyo yahagaritse 3.6 n’iyo yambuye 1.2 ku mukino.

Wembanyama watoranyijwe bwa mbere muri NBA Draft y’umwaka ushize, yatowe ku bwiganze nyuma yo kuba amahitamo ya mbere y’abanyamakuru 99 batoye.

Ni we mukinnyi mushya w’umwaka muri NBA utowe kuri urwo rwego nyuma ya Karl-Anthony Towns mu 2016.

Aganira na TNT Sports, Wembanyama yagize ati "Intego zanjye buri zari ugufasha ikipe yanjye uko nshoboye kosa, no kwitwara neza uko umwaka wajyaga imbere."

Chet Holmgren wa Oklahoma City Thunder yabaye uwa kabiri naho uwa gatatu aba Brandon Miller wa Charlotte Hornets.

Wembanyama yegukanye iki gihembo mu gihe Spurs yagize umwaka mubi mu Gace k’Iburengerazuba.

Yabaye umukinnyi muto wakoze ibyitwa "five-by-five" ubwo yatsindaga amanota 27, agakora10 ’rebounds’ 10, ’assists’ umunani, ’steals’ eshanu na ’blocks’ eshanu mu mukino batsinzwemo na Los Angeles Lakers, ariko we akaba yarabikoze mu minota 30, bimugira uwa mbere wabigezeho yihuse.

Wembanyama ni umwe kandi mu bakinnyi batatu gusa bo muri NBA, barimo Tim Duncan na David Robinson, babashije gutsinda amanota 30, bagakora ’rebounds’ 10, ’assists’ eshanu na ’blocks’ eshanu mu mukino umwe.

Yabikoze ubwo yatsindaga amanota 30, agakora rebounds 12, assists esheshatu, blocks esheshatu na steal imwe mu mukino batsinzemo Indiana Pacers muri Werurwe.

Uyu mukinnyi ufite metero 2.24, ni umukandida kandi ku gihembo cy’Umukinnyi w’Umwaka wahize abandi mu Kugarira, ndetse yitezweho gutoranywa mu Ikipe y’u Bufaransa izakina Imikino Olempike i Paris.