NGOMA: Akarere na REG ntawuzi kampani ya Mesh power itanga umuriro yambuye abaturage
Abatuye mu kagari ka Akaziba mu murenge wa Karembo mu karere ka Ngoma bacana umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba baguze na kampani yitwa Mesh power bavuga ko bahangayikishijwe no kuba batazi igihe bazasoreza kwishyura ifatabuguzi ry’umurasire bahawe kugira ngo bawegukane.

Ni ikibazo gifitwe n’abatuye ahitwa Ngara ya kusini mu kagari ka Akaziba mu murenge wa Karembo mu karere ka Ngoma bavuga ko muri 2015 aribwo bahawe umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba bawuhawe na kampani yitwa Mesh power aho bishyura amafaranga ijana kuri buri tara ku munsi.
Nyuma yiyo myaka yose ntibazi niba bazegukana iyi mirasire cyagwa bazakomeza kwishyura ayo mafaranga ubuzima bwabo bwose. uretse ibyo kandi aba baturage banavuga ko hanashize imyaka itatu badacana ibyo bo bafashe nk’ubutekamutwe.
Kabera Leonard ati”Turacana bikagera saa kumi n’ebyiri bikazima kandi buri munsi ni ko batubarira ikindi kandi ntituzi n’igihe tuzasoreza kwishyura ifata buguzi iyo duhamagaye kuri Mesh power baratubwira ngo nidutegereza abatekinisiye tukibazi tuti niba abo bunguka kucyi twe baduhombya?”
Muzungu Paul ati “Mesh power ntacyo itumariye nonese igihe nahereye nishyura niyo naba nishyura Magana atanu sinaba narasoje kubishyura ? Ariko buri munsi ni ukwishyura ngaho ndorera tumaze imyaka itatu tudacana ubwo ibyo si ubutekamutwe?”
Ku ruhande rwa kompanyi ya Mesh power abaturage bavuga ko yabashutse bakaba abafatabuguzi ntihubahirizwe ibyo bumvikanye ubuyobozi bwayo buhakana ibivugwa n’abaturage bakavuga ko nta kibazo kirangwa muri serivise zabo Ahishakiye Cleophas ashinzwe ibikorwa muri Menshi power.
Ati”Ntabwo ari byo kuko iyo umuntu atacanye sisiteme iba ibibona ntawe duca amafaranga atacanye ibyo ,abo baturage bavuga sibyo ndabihakanye cyokora ndabona ejo bundi , aribwo byazimye ariko sisiteme yongeye isubiraho ikindi kandi kuri kariya gace tuhafite umutekinisiye ntiyigeze atubwira icyo kibazo”
Kabare Jean Paul umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG ishami rya Ngoma avuga ko n’ubwo bo nk’abashinzwe gutanga uruhushya kuri kampani zitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba batazi iyi kampani ariko bayisaba gukemura ibibazo ifitanye n’abaturage.
Ati”Kugeza uyu munsi ntago abantu ba Mesh power babarizwa iwacu muri EDCL ariko icyo tubasaba ni uko baza tukajya kureba ahari ikibazo kabone n’ubwo yaba ari umuntu umwe gusa agomba guhabwa serivise nkuko babigiranye mu masezerano”
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwumvikana busa nkaho butazi imikorere yiyi kompanyi ari naho buhera buvuga ko bugiye kubikurikirana.
Mapambano Nyiridandi Cyriaque umuyobozi w’akarere wugirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ati”. Ibyo ngibyo ntabwo ndibubone igisubizo cyabyo none aha icyo tugiye gukora reka tuvugane na REG kugira ngo turebe ngo amasezerano aravuga iki?Ese niba hari amasezerano abangamiye abaturage twabikemura gute?Ubwo rero ndumva ari umukoro muduhaye kugira ngo tugire icyo dukora ubundi byagakwiriye kuba bisa hose no kuzindi kampani ntibibe umwihariko wa kampani imwe kurusha izindi cyeretse aho leta yatangiye imirasire ku buntu ku bantu batishoboye”
Ingo zisaga 35 ni zo zifite amashanyarazi atangwa n’ingufu z’umurasire w’izuba bahahwe n’iyi kampani ari ko bakavuga ko n’ubundi bacana agatadowa inkenke n’ibishirira kuko akenshi ibyo bahawe bitaka.
Leonce Nyirimana/Ngoma