Nyuma y'imyaka 86 ibitaro bya Ruhengeri bigiye kongera kubakwa
Ibitaro bya Ruhengeri bimaze imyaka 86 byubatswe, bigiye kubakwa ku buryo bugezweho nyuma y'igihe kinini ababigana ndetse n'abatuye umugi wa Musanze bagaragaza ko bitajyanye n'icyerekezo cy'uyu mugi.
Ni kenshi serivise z'ibitaro bya Ruhengeri zagiye zinubirwa n'ababigana, ndetse hakagaragazwa ko imwe mu ntandaro harimo kuba bitajyane n'igihe; ndetse no kuba byakira umubare munini ugereranyije n'uko bingana ndetse n'abakozi bifite.
Kuba bitajyane n'igihe byo, ntibisaba ubundi bushishozi kuko n'ubirebera hanze amaso aramuha! Gusa ubuhamya bukomeye butangwa n'abagezemo imbere bakitegereza inyubako zishaje, ibitanda n'ibiryamirwa ndetse n'ibindi bikoresho dore ko ibi bitaro bimaze imyaka isaga 80 byubatswe.
Ubuyobozi bw'ibi bitaro ntibwigeze bubusanya n'abanenga ko ibi bitaro bitajyane n'igihe, yewe bwanagiye butangaza mu bihe bitandukanye ko ibi bitaro bigiye kubakwa hakagaragazwa n'igishushanyo mbonera ndetse n'ingengo y'imari.
Mu ntangiriro z'umwaka wa 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga akarere ka Musanze yari yemereye abagatuye ko ibi bitaro bizavugururwa bikajyana n'igihe aho byagombaga gutwara asaga 11 Miliyali z'amafaranga y'u Rwanda; nk'uko biri mu nkuru ya IGIHE.
Nyuma y'umwaka wa 2019 mu myaka itandukanye, amakuru y'iyubakwa ry'ibi bitaro ntiyaburaga mu binyamakuru ndetse hagatangazwa n'ingengo y'imari itandukanye n'ibaga yatangajwe mbere.
Mu makuru aheruka, ni uko byagombaga gutangira kubakwa muri Kamena 2024, aho inyubako zagombaga kugenda zikurwaho gahoro gahoro; n'igishushanyo mbonera cyari cyarashyizwe hanze.
Inkuru isa n'ishyira iherezo kuri izi zose ni uko bidasubirwaho muri uyu mwaka ibi bitaro bigiye kubakwa, ndetse n'aho serivisi z'ibi bitaro zizimukira hamaze gutegurwa.
Ibi byashimangiwe na Guverineri w'Intara y'Amaryaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice; ubwo yabazwaga ku bikorwa bitandukanye birimo ibya Leta bitajyane n'icyerecyezo cy'umugi wa Musanze.
Ati "Nibyo nababwiraga ko gahunda yo kubaka ibitaro tugiye kuyihutisha bitarenze ukwezi kwa gatanu tukaba twangiye kuzamura. Muri uku kwezi kwa kabiri twatangiye, ibitaro biraba byatangiye kwimuka, serivise zahatangirwaga zizimukira harateguwe. Ingengo y'imari irahari, kubaka bizihuta."
Ibitaro bya Ruhengeri byubatswe mu mwaka wa 1939. Byakira by'umwihariko abo mu turere twa Gakenke, Burera na Musanze two mu ntara y'Amaryaruguru ndetse n'abo mu karere ka Nyabihu mu ntara y'Uburengerazuba, n'ibindi bice bitandukanye.
Kubaka ibi bitaro bizakorwa mu myaka ibiri gusa, ingengo y'imari ikazamenyekana mu mpera z'ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka nyuma yo kwemeza igishushyanyo mborena ndetse n'ibindi bizagenda kuri iyo nyubako.
Igishushyanyo mborena cy'inyubako z'ibitaro cyagombaga kugenderwaho muri Kamena 2024 (Ivomo: Kigalitoday)
