Nyagatare: Aborozi bongereye umukamo kubera kubahiriza ingamba zo kororera mu biraro
Aborozi bo mu karere ka Nyagatare bamaze gusobanukirwa neza akamaro ko kororera mu biraro kuko ari imwe mu nzira yo gutuma inka zabo zibaha umukamo wisumbuye kuwo bari basanzwe babona, bahamya ko kororera mu biraro ari ingenzi.
Mu bihe bitandukanye hakunze kumvikana ubukangurambaga busaba aborozi kwitabira gahunda yo kororera mu biraro kuko bituma inka zirushaho kubaho neza kandi zigatanga umukamo.
Abatangiye ubu bworozi barimo Maridadi Peter wororera ahitwa Karushonga mu murenge wa Matimba, basaba bagenzi babo kwitabira iyi gahunda ndetse bakanakora ingendoshuri kugira ngo barusheho gusobanukira.
Ubwo twamusangaga mu rwuri rwe yatubwiye ko mbere ataratangira kororera mu biraro, umukamo w’inka ze wari muke kandi utahoragaho. Yemeza ko nyuma yo gufata umwanzuro wo kororera inka ze mu biraro, akazigaburira neza akanazitaho uko bikwiye, bimuha umusaruro mwinshi.
Agira ati "mbere y'uko mbitangira nari mfite inka nororeraga bisanzwe mu rwuri, icyo gihe inka imwe yakamwaga nka Litiro 3 cyangwa 4 none ubu nyuma yo kuzororera mu biraro no kuziha ifunguro ririmo intungamubiri, inka imwe iyo ikimara kubyara ikamwa Litiro 30, mu nka 80 mfite uyu munsi, zikamwa Litiro 700 ku munsi, mu gihe mbere nari mfite inka nyinshi ariko umukamo ntuboneke."
Uyu mworozi ntangarugero anavuga kandi ko mu rwego rwo kurushaho kwita ku bworozi bwe ateganya no kongera umubare w’inka ze kuko amaze kubona ko ubu buryo butanga umusaruro.
Hagamijwe gukomeza gukangurira n’abandi borozi kwitabira iyi gahunda yo kororera mu biraro; umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Stephen Gasana atangaza ko uburyo bwo kororera mu biraro ari kimwe mu by’ibanze akarere gakomeza gushishikariza aborozi mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’umwuga.
Yagize ati "twashyize imbaraga mu guhugura aborozi bacu, tubaha inama. Ubu dufite aborozi benshi barimo kubona umusaruro uhagije, kandi bifasha no mu kugabanya ubukene mu ngo zabo".
Mu karere ka Nyagatare muri uyu mwaka wa 2025 habarurwa inka zisaga ibihumbi 230.Ni kamwe mu turere twiganjemo ubworozi; ni mugihe utundi turere tw'intara y Iburasirazuba twiganjemo ibikorwa by’ubworozi ari Gatsibo na Kayonza.
Titien MBANGUKIRA / NYAGATARE
Maridadi wahiriwe na gahunda yo kororera mu biraro arashishikariza bagenzi be
