Kigali : 33% by’Abanyarwanda ntiboza amenyo uko bikwiye
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kirasaba buri wese kwita ku isuku y’amenyo n’ishinya, kuko ari indwara zo mu kanwa zishobora kugira ingaruka mbi ku buzima rusange.
Ibi byagarutsweho mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu kanwa (World Oral Health Day) wabereye muri kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubuvuzi n’ubuzima rusange, mu Mujyi wa Kigali.
Uyu munsi wizihijwe mu buryo bwihariye, aho abaturage basuzumwe indwara zo mu kanwa ku buntu, hanatangwa ibikoresho by’isuku.
Kazoba Charles, umwe mu baje kwisuzumisha, yavuze ko yari amaze igihe afite uburwayi bw’amenyo, ashimira iyi serivisi y’ubuntu.
Ati: "Ni amahirwe akomeye adakunze kuboneka, ni yo mpamvu nahisemo kuyabyaza umusaruro kandi mfite icyizere ko ndavurwa neza."
Irene Bagahirwa, wari uhagarariye RBC mu ishami rishinzwe kwita ku ndwara zitandura, yagaragaje ko 33% by’Abanyarwanda ari bo batoza amenyo neza uko bikwiye.
Yagize ati: "Mu bushakashatsi twakoze, Abanyarwanda benshi ntiboza amenyo neza, haba ku bana cyangwa abakuru. Usanga benshi bayoza rimwe ku munsi kandi nabi, ibyo ntibikwiye. Ubundi amenyo agomba kozwa kabiri ku munsi, nyuma y’amafunguro ya mu gitondo na nimugoroba."
Yakomeje asaba Abanyarwanda kugira umuco wo kwisuzumisha kenshi no kwita ku isuku y’amenyo kugira ngo birinde ingaruka mbi.
Yagize ati: "Kwita ku isuku ni ingenzi. Buri muturage akwiye kwisuzumisha nibura rimwe mu mwaka kugira ngo yirinde indwara zo mu kanwa zitunguranye."
Ubushakashatsi bwa RBC bwakozwe mu 2022 bugaragaza ko 57% by’Abanyarwanda batajya kwisuzumisha amenyo. Iki kigo gisaba buri wese kujya yisuzumisha nibura rimwe mu mwaka kugira ngo yirinde indwara zo mu kanwa.
Gacinya Regina / Ikigali