Kayonza :Baracyataka kutagira amazi
Hari abaturage mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza bavuga ko bamaze igihe kinini bakora ingendo ndende bajya gushaka amazi bikaba byarabagiragaho ingaruka zijyanye n’isuku nke

Abaturage bavuga ko bahuraga n’ikibazo cyo kutagira amazi mu murenge wa Nyamirama ni abo mu tugari twa Musumba ,Rurambi na Shyogo aho bavuga ko byabagiragaho ingaruka haba ku bijyanye n’isuku ndetse no gukora ingendo ndende bajya kuyashaka.
Aba baturage bavuga ko biciye mu buryo bwo gusabwa ibitekerezo nk’abagomba kugira uruhare mu bibakorerwa bagiye babwira ubuyobozi ikibazo cyabo kugeza bahawe amazi meza bavuga ko bituma bagira ubuzima bwiza.Bavuga ko amazi ubu bayahawe ariko mu gushima ubuyobozi bakanasaba ko yakongerwa kuko ngo hari ubwo usanga bayakenera ari benshi bati yongerewe byaba ari akarusho.
Nshimiyimana Emmanuel Mukiza utuye mu mudugudu wa Ruvumu mu kagarika Rurambi agira ati’’Mu myaka yashize hano rwose nta mazi twagiraga,cyari ikibazo gikomeye ku bijyanye n’isuku ndetse no kubaka byaragoranaga kuko kubona amazi byari bikomeye,twavomaga ahitwa i Ruyonza ,si hafi hano ijerekani ivuyeyo yaguraga amafaranga magana abiri byari bikomeye ariko ubu amazi turayabona kandi abayobozi twabasaba ko bakomeza kuzana ibyiza akaniyongera rwose’’.
Mugenzi we Nyarugabo Edouard utuye mu kagari ka Musumba avuga nawe ko mu myaka yashize bavomaga ahitwa mu Kagimbu bikabasaba guterera imisozi akavuga ko byagiraga ingaruka cyane.
Agira ati’’Mu myaka yo hambere ikibazo cy’ amazi cyari ingorabahizi abana, natwe abakuru gukaraba byaratugoraga ariko ubu amazi yaraje rwose ni ubwo bayongereye byarushaho kuba byiza cyane’’.
Ubwo abagize inama njyanama y’akarere ka Kayonza basuraga uyu murenge wa Nyamirama mu cyumweru cy’umujyanama mu baturage cyatangiye kuwa 18 Werurwe 2025 baneretswe ibikorwaremezo birimo n’ibigega by’amazi n’imiyoboro byakorewe abaturage.Basime Karimba Doreen umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Kayonza nk’urwego ruba rwaranemeje ko ibitekerezo by’abaturage bishakirwa ingengo y’imari abwira aba baturage ko kubaha amazi meza bizanakomeza akanabasaba kubungabunga aya mazi baba bahawe.
Agira ati ’’Kwegereza abaturage ibikorwaremezo by’amazi birakomeje no mu yindi mirenge hashingiwe no ku mushinga w’amazi azava ku mushinga wa Muhazi ,kuyongera rwose ni intego y’ Akarere’’.
Yongeraho ati’’ Uretse no kongera amazi kandi turabizi ko umuturage ufite amazi aba afite ubuzima bwiza nawe rero agomba kugira uruhare mu kuyabungabunga ntayangize nuwo abonye ayangiza akamucyaha akanatanga amakuru’’.
Intego y’ akarere kimwe n’igihugu ni uko amazi yazagera ku baturage ijana ku ijana mu myaka idatinze.
Uretse gusura ibikorwaremezo by’amazi n’ibindi binyuranye ,itsinda ry’inama njyanama ryari i Nyamirama ryanahuye n’abavuga rikumvikana muri uyu murenge bibutswa guhoza umuturage ku isonga bamuha serivisi yihuse kandi inoze.
Titien Mbangukira/Kayonza