Kirehe :Abagize JADF biyemeje kuba hafi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Mu gihe tariki ya 07 Mata 2025 mu Rwanda hatangizwa Icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 y'ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kirehe(JADF Kirehe), ryiyemeje kugira uruhare rutaziguye muri ibi bikorwa .

Muhoza Amoni, ukorera umuryango wa INADES yavuze ko biteguye kugira uruhare mu bikorwa bizaranga Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 , harimo kuremera abagizweho ingaruka n'iyi jenoside .
Yagize ati: “Tumaze kubyumvikanaho nk’ihuriro ry’abafatanyabikorwa, aho tuzaremera abatishoboye bazaba bateguwe n’ubuyobozi bw’akarere. Ikindi bazadusaba cyose tuzagitanga, yaba imodoka mu rwego rwo kugeza abantu ahazabera ibikorwa, haba ibikoresho byose turahari kandi turiteguye kubera ko natwe biratureba.”
Nkusi Devothe, umukozi w’umushinga wa Practical Action ukorera mu nkambi ya Mahama, yagize ati: “Ni ngombwa cyane ko twifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 . Kubera ko dukunze guhura n’urubyiruko cyane, twiteguye kurukangurira kwigira ku mateka yaranze u Rwanda, twirinda ko igihugu cyasubira mu bihe by’icuraburindi. By’umwihariko, abarokotse jenoside twabageneye inkunga nka Practical Action.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu karere ka Kirehe, Sebikwekwe Cyprien, avuga ko nk’abafatanyabikorwa b’akarere iki kiba aricyo gihe cyo kwegera abarokotse jenoside by’umwihariko.
Yagize ati: “Iki ni cyo gihe cyo kwegera abarokotse Jenoside, kugira ngo tubahumurize bumve ko batari bonyine, ubwo rero hari bamwe bakora ku bijyanye n’isanamitima no gufasha abatishoboye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi1994 bazagira uruhare muri ibi bikorwa nk'uko twabyemeranyijwe .”
Avuga ku ruhare rw’abafatanyabikorwa, Rangira Bruno umuyobozi w'akarere ka Kirehe yavuze ko ibikorwa mu gihe cyo kwibuka uruhare rw’abafatanyabikorwa ruba rukenewe, kugira ngo bizagende neza.
Yagize ati: “Mu gihe cyo kwibuka hakorwa ibikorwa bitandukanye, birimo kwita ku bagize ihungabana, aho dufatanya nabo kugira ngo tubakurikirane, haba mu kubahumuriza, n’ibindi byose baba bakeneye kugira ngo bavurwe. Nk’uko tubishishikariza abaturage, n’abafatanyabikorwa habayeho uburyo bwo kubaganiriza no kureba ubufatanye tuzajyanamo mu bihe byo kwibuka.”
Uretse kuba abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu karere ka Kirehe baremeje ko bazagira uruhare mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abagize JADF Kirehe banaganiriye ku buryo bwo kuzamura umusanzu wabo batanga mu Karere, aho nibura buri mufatanyabikorwa watangaga ibihumbi ijana mu mafaranga y'u Rwanda azajya atanga agera ku bihumbi ijana na mirongo itanu mu mafaranga y'u Rwanda mu gihe imiryango mpuzamahanga ikorera muri aka Karere yo izajya itanga agera ku bihumbi magana abiri .
Uwayezu Mediatrice/Kirehe