Kigali: Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kudakesha ubuzima bwabo amahanga
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda , Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kurangwa n’ubutwari bwo guhangana n’ibibazo bibugarije, bagaharanira uburenganzira bwabo kandi banga agasuzuguro kava mu mahanga.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2025, ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Icyunamo n'iminsi 100 y'ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 irenga ibihumbi 250. Perezida Kagame n’umufasha we, Madamu Jeannette Kagame, bunamiye inzirakarengane bazirikana, banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo y’agasuzuguro k’amahanga gakomeje kugaragarira ku Banyarwanda no ku mugabane w’Afurika muri rusange. Yasabye Abanyarwanda kugira umuco wo kwihesha agaciro, banga kubaho babikesha amahanga,yabigarutseho mu rurimi rw'Icyongereza tugenekereje mu Kinyarwanda ,yagize ati:“Kubaho mu kinyoma cyangwa kwigira uko ntari, ngakomeza kubaho mbikesha undi muntu—aho kubaho gutyo, nahitamo gupfa. Kuki ntahitamo gupfa ndwana ? Mwe Banyarwanda mwapfa mutarwana ?''
Yongeyeho ati ''Ubutumwa bwanjye bunareba bagenzi banjye b’Abanyafurika babaye muri ubu buzima buri munsi, bahohoterwa, bakamburwa agaciro, ariko bakabyemera kandi bakabaho basabiriza. Jyewe sinashobora gusabiriza ngo mbeho, nzarwana. Nintsindwa, naba ntsinzwe. Ariko hari amahirwe afatika ko nimpaguruka nkarwana, nshobora kubaho ubuzima bufite agaciro, ubuzima umuntu wese akwiye.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, na we yagarutse ku ruhare u Bubiligi bwagize mu mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati:“U Bubiligi bwubakiye ku icengezamatwara rishingiye ku moko. Mu gihe cy’ubukoloni bwabwo bwamaze imyaka isaga 100, bwazanye politiki yo gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, busimbuza ubwenegihugu bwabo ubwoko, ndetse bushinga ubutegetsi bw’amoko. Ibyo ni byo byabaye ishingiro rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko n’ubu hari ibikorwa bigaragaza ko bamwe mu banyamahanga bagikomeje kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda, harimo no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu nyungu zabo bwite. Yongeyeho ko u Rwanda rudakwiye kwemera kugendera ku mateka yanditswe n’abandi, ahubwo rukwiye kwiyandikira ayarwo ashingiye ku kuri.
Mu cyumweru cy’Icyunamo, ibiganiro biratangwa hirya no hino mu midugudu, byibanda ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Abanyarwanda barasabwa gukomeza gushimangira ubumwe, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira iterambere rirambye.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Kwibuka Twiyubaka.”
Gacinya Regina / Kigali