Rwamagana : Urubyiruko rwasabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Guverineri w’ Intara y’ Iburasirazuba Pudence Rubingisa wifatanyije n'akarere ka Rwamagana kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Mata 2025 mu gutangiza Icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 y'ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi arasaba ababyeyi guha umwanya munini ibiganiro bikangurira urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Gukomeza guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside no guha urubyiruko umwanya mu biganiro byigisha amateka nibyo Guverineri Pudence Rubingisa uyobora intara y'Iburasirazuba avuga ko ari intego igihugu gifite kugira ngo urubyiruko rugire uruhare mu kuyirwanya dore ko hari nahagiye hagaragara urubyiruko rubonekamo ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse rurimo n' urwavutse nyuma ya Jenoside.Iki ni ikibazo buri wese by 'umwihariko ababyeyi bakwiriye gushyiramo ingufu bigisha urubyiruko.Agira ati’’Babyeyi mufite inshingano zo kwita ku bana kugira ngo barerwe neza , bagasura inzibutsitso bakamenya amateka igihugu cyaciyemo,bakanasobananurirwa ibyiza ubu igihugu gifite,bakanasobanurirwa inshingano nabo bafite zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside banifashishije ikoranabuhanga ku mbuga nkoranyambaga’’.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Gishari rumaze kumva impanuro zirukangurira kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no guhangana n’abakiyifite ruvuga ko rwiyemeje kubarwanya runakoresha imbuga nkoranyambaga.
Munezero Ester ni urubyiruko atuye mu murenge wa Gishari avuga ko nk' urubyiruko yumvise uburyo aho atuye i Ruhunda no mu bice bihegereye haranzwe n' ingengabitekerezo ya Jenoside yanatumye mu Rwanda haba Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yiyemeje kuyirwanya akoresheje imbuga nkoranyambaga.Agira ati’’Nk' urubyiruko narabyiyemeje nzi umumaro wo guhangana n'abavuga nabi igihugu babiba ingengabitekerezo ya Jenoside,ubu jye na bagenzi banjye tuzajya tubarwanya tubereka ukuri ku biri mu Rwanda’’.
Mugenzi we Kabango Yves agira ati’’Twe nk 'abajijutse tubyiyumvamo dufite inshingano zo kwerekana ukuri nk' umutekano uri mu Rwanda n' ibikorwa by' iterambere kandi ushaka kuzana ingengabitekerezo ya Jenoside yaba mu karere n' ahandi tukamwereka ukuri kuri mu Rwanda’’.
Ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana butangaza ko muri aka karere kwigisha ngo hirindwe ingengabitekerezo ya Jenoside bizakomeza hanashimangirwa gahunda y'ubumwe nubudaheranwa.
Titien Mbangukira /Rwamagana