NGOMA :Barasaba gufashwa kubona ibibatunga

Bamwe mu batujwe mu mududugu w’icyitegererezo wubatse mu kagali ka Karama mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma,bavuga ko bugarijwe n’inzara kubera ko ntaho guhinga bagira ndetse ntibabone n’akazi gatuma babona ibibatunga.

Aug 2, 2023 - 09:06
 0
NGOMA :Barasaba gufashwa kubona ibibatunga
Aho batekera muri izi nzu ntibaheruka gucana

Mu rugo rw’umwe mu batishoboye batujwe muri uyu mudugudu uri mu kagari Karama murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, ubwo umunyamakuru yahageraga mu masaha ya saa saba z’amanywa yasanze nta mwotsi ucumba, no mu ziko rya kijyambere bubakiwe abona ko nta muriro uherukamo, yegereye umubyeyi ubana muri uru rugo n’abana be batanu amubwira igihe we nabo baherukira gukora ku munwa.

Ati”Abana uyu munsi ntabwo bariye natetse ejo mbese baburaye, ubu uyu munsi warangiye ngiye gushaka ahantu nikopesha wenda nimbona akazi nzishyura. Nta sambu nta ki, biba bigoye gutunga abana ntaho gukora umuntu afite”.

Intandaro yo kuba abatujwe muri uyu mudugudu bashonje ni uko bamwe nta masambu bafite n’bayafite akaba ari kure y’aha batujwe.

Aba babwiye radio na television Izuba ko bagowe n’imibereho ni ubwo babonye aho kuba.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Twe twumva mwadukorera ubuvugizi ubuyobozi bukajya budusura ibibazo dufite bikamenyekana, usanga nta masambu kandi dukenera kurya, nta kazi mbese iyo niyo mbogamizi”.  

Na mugenzi we bose batifuje ko imyirondoro yabo imenyekana avuga ko muri uyu mudugudu harimo n’abana benshi bataye ishuri kubera kutababonera iby’ibanze.

Ati “Turya duhashye kubera ko amasambu ari kure urumva ko abana badahaga kubera ko turya duke cyane hari n’ubwo baburara, muri iki gihe cy’izuba bwo biragoye cyane ko umuntu abona icyo arya. Abana rero biga nabi bakarivamo”.  

Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo Singirankaho Jean Claude, avuga ko atari azi ko hari abaturage bafite inzara muri uyu mudugudu akemeza ko nk’ubuyobozi bagiye kubafasha.

Yagize ati” Ibyo kuba hari abafite inzara simbizi kubera ko tutari twabona ikibazo {case} cy’umuntu wabuze ibyo kurya muri uriya mudugudu, tuziko bafite amasambu bamwe barahinga… aramutse ahari twamusura tukamufasha kugirango abeho neza”.

Mu mwaka wa 2019, nibwo Uyu mudugudu w’icyitegererezo uri mu kagali ka Karama mu murenge wa Kazo watujwemo abatishoboye batari bafite aho kuba ndetse n’abari mu bice by’amanegeka bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

 Clarisse UMUTONIWASE / NGOMA