Cardinal Robert Prevost ni we watorewe kuba Papa mushya
Cardinal Robert Francis Prevost, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we watorewe kuba Papa wa 267, akaba azwi ku izina rya Papa Leo wa XIV.
Prevost w’imyaka 69, yavukiye i Chicago muri Illinois, aba Papa wa mbere ukomoka muri Amerika. Afite uburambe mpuzamahanga, aho yamaze igihe kinini mu bikorwa by’ubumisiyoneri muri Amerika y’Amajyepfo, by’umwihariko muri Peru, aho yayoboye diyosezi ya Chiclayo kuva 2014 kugeza 2023.
Yabaye n’umuyobozi w’Ibiro bya Vatikani bishinzwe ishyirwaho ry’abepisikopi. Benshi biteze ko azakomeza inzira y’impinduka zatangijwe na Papa Fransisiko.
Yize imibare muri Villanova University, ahavana impamyabumenyi ya mbere, akomereza amasomo ya tewologiya muri Catholic Theological Union i Chicago, hanyuma yoherezwa i Roma kwiga amategeko ya Kiliziya (canon law) muri Kaminuza ya Saint Thomas Aquinas.
Nubwo byari bimenyerewe ko abakardinali birinda gutora Papa wo muri Amerika kubera imbaraga za politiki z’igihugu cye ku rwego mpuzamahanga, ubunararibonye bwa Prevost nk’umumisiyoneri muri Peru bwatumye amenyekana nk’uwumva neza ibibazo bya Kiliziya ku isi hose.
Nk’uko Elise Allen, ushinzwe gusesengura ibibera muri Vatikani kuri CNN, abivuga: “Nubwo akomoka mu Burengerazuba, Prevost ni umuntu wita ku bibazo by’isi yose. Ibikorwa bye byinshi yabikoze hanze ya Amerika.”
Yongeraho ati: “Prevost ni umuntu ubasha kuyobora atabanje gutegeka cyangwa guhatiriza, agashobora kugera ku ntego ze mu bwitonzi. Ni umuyobozi watekereje cyane, usobanutse kandi w’ubwitonzi.”
