Rene na Tracy batangaje ko abazitabira igitaramo "In Christ Now Worship Experience" bazamara amasaha menshi bahimbaza Imana
Abaramyi Rene Patrick na Agasaro Tracy batangaje ko imyiteguro y'igitaramo "In Christ Now Worship Experience" igeze kure, banashimangira ko intego yacyo atari ugukora igitaramo gisanzwe, ahubwo ari ugushyiraho umwanya wihariye wo kuramya Imana, kuyisenga no gusabana na Kristo. Igitaramo "In Christ Now Worship Experience"kizaba ku wa 25 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali guhera saa kumiz'amanywa (4:00 PM).
Mu ijambo rye, Patrick yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha abantu kugirana ubusabane bwimbitse n'Imana.
Ati "Jye na madamu turi abaramyi. Iki si concert isanzwe, ni umwanya wo kuramya Imana ,Turifuza ko abazaza bazaryoherwa n'ubuzima buri muri Kristo."
Yakomeje avuga ko iki ari igikorwa ngarukamwaka kandi ko kizakomeza no kugeza ubutumwa bwiza mu mashuri, kugira ngo urubyiruko rumenye Kristo.
Ku ruhande rwa Tracy uzwi ku izina rya Ikibaju cya Kristo, yavuze ko abazitabira bazagira amahirwe yo kuramya Imana hamwe n'abaramyi batandukanye barimo Bella Kombo wo muri Tanzania, uzwi mu ndirimbo zirimo "Ameniona" ndetse na "Una Nguvu", ndetse na Ben & Chance, Zoravo na Kenneth.
Tracy yanashimiye umuramyi Chance, avuga ko yamubereye urugero rukomeye ku bijyanye no kwitwara neza ku rubyiniro.
Yatangaje kandi ko abazitabira iki gitaramo bazamara amasaha arindwi yose baramya Imana nta guhagarara, ibintu yavuze ko bizatanga umwanya uhagije wo kugirana ubusabane bwihariye n'Umwami Yesu Kristo.

