Ubudage: Erik Ten Hag yatangajwe nk’umutoza wa Bayern Leverkusen
Kuri uyu wa mbere tariki 26 Gicurasi 2025 nibwo Erik Ten Hag ukomoka mu Buholandi yemejwe ko asimbuye Xabi Alonso wari usanzwe atoza Leverkusen, kuri ubu akaba yaramaze kugirwa umutoza wa Real Madrid.
Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru The Sun; Erik Ten Hag aje gutoza Bayern Leverkusen nyuma y'amezi arindwi yari amaze nta kipe, dore ko yaherukaga gutoza Manchester United yasimbuwemo na Ruben Amorim
Uyu mugabo w’imyaka 55 ugiye gutoza Bayern Leverkusen yo mu Budage ku masezerano azagera mu mwaka wa 2027, yatangaje ko ari ikipe ikomeye mu gihugu cy’ubudage no ku mugabane w’Uburayi.
Simon Rolfes ushinzwe siporo muri iyi kipe yagaragaje Ten Hag nk'umutoza w'inararibonye, ati " Twazanye umutoza w'inararibonye, ni umutoza witwaye neza igihe yatozaga ikipe ya Ajax y’iwabo mu Buholandi."
Uyu mutoza watwaranye na Ajax ibikombe bitatu bya shampiyona hamwe n’ibikombe bibiri by’igihugu kuva mu 2018 kugeza mu wa 2022; yerekanye kandi ubuhanga bwe nk'umutoza nyuma yo gutwarana na Manchester United igikombe cy’Igihugu (FA Cup) mu bihe bigoye.
Ten Hag yirukanwe na Man Utd mu Kwakira k'umwaka ushize wa 2024 nyuma y’amezi 30 ari kumwe nayo nk’umutoza mukuru, akaba yarasimbuwe na Ruben Amorim; asiga iyi kipe iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rwa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza.
Lucien KAMANZI
