Rwamagana : Abakobwa bize imyuga barishimira ko byabahinduriye ubuzima

Aba bakobwa bigishijwe imyuga n’umuryango wa Women For Women Rwanda ku bufatanye n’akarere ka Rwamagana, bavuga ko mbere ubuzima bwari bugoye bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo ibyo mu miryango yabo.

May 26, 2025 - 14:05
May 26, 2025 - 15:59
 0
Rwamagana : Abakobwa bize imyuga barishimira ko byabahinduriye ubuzima

Bamwe mu bakobwa baganiriye n'ibitangazamakuru bya IZUBA bagaragaje ko nyuma yo kwigishwa amasomo atandukanye n’uyu muryango  arimo kumenya kwifatira imyanzuro ndetse n’imyuga, batangiye kubona impinduka nziza ku buzima bwabo.

Ishimwe Yakini yagize ati "Ubuzima bwari bugoye cyane no kubona icyo kwambara bitanyoroheye, ariko aho mpuriye na WFW Rwanda ubuzima bwarahindutse cyane; nanjye nagaruye icyizere cy’ubuzima, ubu mbayeho nishimye, ndi umukobwa uzi kwifatira imyanzuro."

Uwiduhaye Anitha nawe yungamo ati "Mbere ubuzima bwari bugoye cyane, ariko ubu nize imyunga byatangiye kunteza imbere ku buryo n’ubwo nabyaye nta muntu ukinsuzugura ahubwo basigaye banyubaha, kuko babona ko hari icyo nanjye maze kwigezaho."

Munana Yves uhagarariye umuryango wa Women for Women Rwanda yabibukije ko ibyo bize bizabafasha mu buzima bwabo, anabasaba gusubira mu ishuri kuko ubumenyi bahawe bongeyeho ishuri byakuzuzanya bikabateza imbere.

Ati "Ibyo mwize bigiye kubafasha kwiteza imbere ndetse n’imiryango yanyu, ariko turabasaba ko mwasubira mu ishuri kuko nta rirarenga, byabateza imbere kuko mwaba mukora ibyo muzi kandi mwize neza."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubona Mukashyaka Chantal ashimira uyu muryango wigishije abakobwa imyunga ndetse n’andi masomo kuko azabafasha kwigira ndetse no  kurwanya ubukene.

Ati "Ndashimira umuryango wa WFW Rwanda ko ari abafatanyabikorwa beza, ibikorwa bakora tubiha agaciro kandi si uyu munsi gusa kuko bazakomeza gufatanya natwe mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abana b’abakobwa. Aba basoje amasomo rero turabasaba gukora bagashyira mu bikorwa ibyo bize kuko bizabafasha guhangana n’ubukene.”

Abakobwa basoje amasomo bagera kuri 72 mu gihe bari batangiye ari 75, bigishijwe amasomo atandukanye arimo ubukungu, kwizigamira bigishwa kandi imyuga y’ububoshyi no gukora ibikomoka ku mpu birimo inkweto; ibi byose babyigishijwe mu gihe cy’amezi 10.

Mubyo bize harimo no gutunganya ibikomoka ku mpu