Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora RCS rwinjije mu kazi aba Ofisiye bashya 146 basoje amasomo

May 22, 2026 - 15:51
May 22, 2026 - 16:25
 0
Urwego rw’igihugu  rushinzwe igorora RCS rwinjije mu kazi aba Ofisiye bashya  146 basoje amasomo

Mu ishuri ry’amahugurwa ry’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora mu Karere ka Rwamagana hasoje Abanyeshuri bigaga amasomo abashyira mu kiciro cy’aba Ofisiye bato ,muri aba ba ofisiye  harimo ab’igitsina gore 21 ,naho abari basanzwe mu kazi muri bo 84 n’abandi 62 baturutse mu buzima bwa gisivile.

Aba ofisiye bashya

Nubwo bashoje amasomo ari  146 ,ubuyobozi bw’ishuri rya RCS buvuga ko mu ntangiriro bari 152 ariko 6 muri bo bakaba batarakomeje amasomo kubera impamvu zitandukanye nkuko byagarutsweho n’umuyobozi wungirije wiri shuri Superintendent Tony Valens Mutuyimana  yagize ati”mu rugendo rutari rworoshye rwaya masomo abanyeshuri 6 ntabwo bashoboye gusoza amasomo ku mpamvu zitandukanye zirimo ubuzima gutsindwa amasomo ndetse no kutagira indangagaciro z’abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora”

Yakomeje avuga ko mu gihe aba banyeshuri bamaze ku masomo kigera ku mwaka n’amezi 4 bahigiye ubumenyi mu bijyanye n’imicungire y’amagororero ndetse n’ayabantu bafunze ,bahawe kandi ubumenyi mu bijyanye n’umutekano ,kuyobora abandi kuba abanyamwuga kandi bakarangwa n’ikinyabupfura mubyo bakora byose.”

Yakomeje agira ati” bakoze imyitozo ibafasha gusobanukirwa neza ibyo bize mu ishuri mu kubishyira mu bikorwa banahabwa umwanya wo kwimenyereza umwuga ,turemeza tudashidikanya ko bafite ubumenyi n’umuhate wo gukora neza ndetse no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyacu.”

 Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Dr Vincent Biruta watanze iri peti kuri aba ba ofisiye bato yasabye abayobozi b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora RCS ndetse n’ababyeyi  kuba hafi y’aba bakozi bashya binjiye mu nshingano nshya yagize ati” ndasaba abayobozi b’urwego rw’u Rwanda eushinzwe igorora RCS ndetse n’ababyeyi kuba hafi y’aba basore n’inkumi binjiye mu kazi kugira ngo batazajya mu magororero no mu bigo ngororamuco.

Minisitiri Dr Vincent Biruta n'abandi bayobozi bakuru muri RCC

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Dr Vincent Biruta  kandi yashimiye aba ofisiye bashya kuba barabashije kurangiza amasomo yabo ati” ndashimira aba ofisiye bashya mukaba mwaratsinze neza ibi kandi birajyana n’imyitwarire myiza yabaranze tubitezeho kuzaba abakozi beza,ndetse n’abayobozi beza buru rwego mwahisemo ,tubitezeho kandi kubumbatira umutekano w’igihugu  biciye mu gucunga neza amagororero muzaba mukoreraho ,mwita k’uburenganzira bw’abagororwa ,munirinda imyifatire igayitse birimo na ruswa nkuko byagiye bigaragara mu babanjirije ahubwo muharanira inyugu z’igihugu.”

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango

Ni ku Nshuro ya Kabiri urwego rw’igihugu rushinzwe igorora rwinjije aba ofisiye bato mu kazi bose hamwe bakaba bamaze kugera 312.