Ngoma: Habaye igikorwa cyo Kwibuka Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

May 22, 2026 - 20:51
 0
Ngoma: Habaye igikorwa cyo Kwibuka Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu murenge wa Remera ahahoze ari Komini Kigarama, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa imiryango yazimye burundu.

Iki gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku kimenyetso cyanditseho amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubunamira no kuzirikana ubuzima bw’inzirakarengane bishwe bazira uko baremwe.

Bashyira indabo ku Ikimenyetso cy'amateka 

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Bwana BANAMWANA Bernard, abagize Komite Nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano, abavandimwe n’inshuti baje kwifatanya n’abatuye Akarere ka Ngoma mu guha icyubahiro imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka 

Mu buhamya bwatanzwe na MUKANKURANGA Beatrice, yavuze ko Abatutsi benshi bari bahungiye ahahoze ari Komini Kigarama bizeye kuharokokera nyuma yo kubwirwa n’abayobozi ko bazabarinda. Icyakora, Jenoside yakajije umurego maze Interahamwe zibagabaho ibitero ndengakamere, zica abagabo, abagore, abana n’abasaza, bituma imiryango myinshi izima burundu.

Yagize ati: “Twari twizeye ko turi ahantu hatekanye cyane ko hari ku buyobozi, ariko Jenoside yishe abantu bacu urw’agashinyaguro. Hari ababyeyi bicwaga abana babo bareba bicwa urw’agashinyaguro. Imiryango yarazimye ariko amazina yabo ari mu mitima yacu tuzakomeza kubibuka duharanira kusa ikivi cyabo.”

Perezida w’Inama Njyanama, Bwana BANAMWANA Bernard, yavuze ko kwibuka imiryango yazimye ari ukubasubiza icyubahiro bambuwe ubwi bicwaga bunyamaswa mu gihe bari bahungiye ku buyobozi bizeye kuhakirira ariko siko byagenze. Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hishwae abana, ababyeyi, abasaza n’abakecuru bazira uko bavutse, ariko ashimangira ko Abanyarwanda bafite inshingano zo gukomeza kwibuka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’ubudaheranwa.

Yagize ati: “Iyo twibuka imiryango yazimye, twibuka abantu bari kuba ari ababyeyi, sogokuru na nyogokuru b’uyu munsi. Jenoside yabambuye ubuzima n’ahazaza h’imiryango yabo, ariko ntizashobora gusiba amateka yabo mu mitima yacu. Tuzahora tubibuka kandi Jenoside ntizongera kubaho ukundi.”

Icyahoze ari Komini Kigarama kigizwe n’Umurenge wa Remera, Rurenge, n’ibice bya Kibungo, Kazo na Gashanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari hahungiye abatutsi benshi bizeye ko ubuyobozi buzabarinda bakahabonera ubuzima ariko siko byagenze interahamwe zihagarikiwe n’abayobozi babirayemo barabica bituma hari imiryango myinshi yishwe ikazima.