Rwamagana:Abatuye Muyumbu baributswa kutigabiza amashyamba bayangiza
Abafite amashyamba mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana harimo nayasaruwe hagaterwa andi barasabwa kuyitaho mu gihe babonye uragira mu mashyamba akiri mato bakabimenyesha inzego.
Ni mu gihe abafite amashyamba muri uyu murenge bavuga ko bumva neza akamaro ko kwita ku mashyamba kuko aribwo arushaho kubaha umusaruro
Abafite amashyamba bo mu kagari ka Ntebe mu murenge wa Muyumbu bavuga ko mu myaka yashize batarasobanukirwa neza,amashyamba yasaga nayumurimbo kuko nyirishyamba nta musaruro wamuteza imbere yabonaga.
Banavuga ko ahanini ufite ishyamba kubera kutamenya kurikorera neza ngo rinavemo ibiti binini ryabaga ari iryo gutemamo ibiti byo kubakisha gusa kuri we cg akanarisarura imburagihe aho kuba iryamufasha mu guhindura imibereho ye.
Aba baturage bo muri aka kagari ka Ntebe bavuga ko ubu bamaze kwigishwa akamaro k’amashyamba ndetse abahitwa Samuramba bo banashyiraho impuzamashyirahamwe yabafite amashyamba bituma babibonamo inyungu
Twagirayezu Emmanuel atuye mu mudugudu wa Samuramba,Akagari ka Ntebe,Umurenge wa Muyumbu ni umuturage ufite ishyamba ry’ibiti bigera muri 600,avuga ko mbere yuko bahugurwa ngo bamenye akamaro k’amashyamba kuyitaho no kuyasazura nta musaruro munini babonaga.
Ati’’ aya mashyamba ni ayacu abaturage binaha ,yatewe kera bwari ubushyamba bubi twakuaragamo uduti duto mbese nta musaruro twabonagamo cyane kereka nko mu gihe umuntu ashaka nko kubaka kandi twayasaruraga mu kajagari.
Yongeyeho ko ubu twarahuguwe twabwiwe ko aya mashyamba adufitiye akamaro badufashije kuyasazura ,baduterera neza ibiti banatubwira ko tutagomba gutema ibiti mu kajagari,ubu turabyumva neza kandi twiteze umusaruro ku biti twaterewe’’.
Mukangango Alphonsine nawe wo mu mudugudu wa Samuramba avuga ko ubu bumva neza akamaro ko kwita ku mashyamba.
Ati’’Rwose mbere aya mashyamba mureba ntabwo ari uku yabaga ameze twari uduti duto tutatugiriraga akamaro ariko abazi iby’amashyamba baraje baratwigisha badufasha gusazura amashyamba banaduterera andi kandi ni ayacu ubu rwose tuyitezeho umusaruro turashimira Akarere ka rwamagana n’abafatanyabikorwa baba baje kutwitaho mu bijyanye no kwita ku mashyamba yacu’’.
Aba baturage bibutswa ko kugira ngo aya mashyamba ababyarire inyungu bayitaho bakanayarinda abayangiza nkabayaragiramo amatungo.
Mukandayisenga Jeannne ni umukozi ushinzwe amashyamba n umutungo kamere mu murenge wa Muyumbu agira ati’’Abafite amashyamba muri uyu murenge baregerewe barahugurwa ubu bafite ubumenyi ku kwita mashyamba kandi ni nabwo ababyarira umusaruro.Turasaba buri wese kurushaho kuyitaho bakanahora bagenzura ku buryo ntanuwaragira mu biti ngo amatungo atabyangiza’’.
Muri aka kagari ka Ntebe mu murenge wa Muyumbu abafite amashyamba bamaze kwihuriza hamwe basaga 50 bahuriye ku ntego yo kubungabunga amashyamba ngo arusheho kubabyarira umusaruro.
Titien Mbangukira /Rwamagana

