Bugesera: Abagore biyemeje kongera imbaraga mu gukemura amakimbirane yo mu ngo
Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Karere ka Bugesera batangaje ko bagiye kongera imbaraga mu gukemura amakimbirane yo mu ngo ndetse no guhangana n’ikibazo cy’isuku nke kigiteza imbogamizi mu mibereho myiza y’imiryango, kugira ngo uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu rurusheho kugaragara.
Ibi babigarutseho mu nteko rusange yabo yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imihigo yacu, uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye”, aho bishimiye ibyo bamaze kugeraho mu mihigo ya 2024–2025.
Bankundiye Christine, utuye mu Murenge wa Mayange, yashimye cyane uruhare rw’abagore mu iterambere ry’imiryango.
Yagize ati: “Kuri ubu umugore yaratinyutse, arahaguruka agashaka imishinga iciriritse ibyara inyungu, bigafasha mu kubona ibyo urugo rukeneye no guteza imbere abana. Ibi byose bituma tugira icyizere cy’uko imiryango yacu igenda itera imbere, tugahorana icyerekezo cyiza cy’ejo hazaza.”
Mu byihutirwa byashyizwe imbere mu mihigo y’umwaka wa 2025–2026 harimo kongera ubushobozi bw’abagore mu bukungu, gukemura amakimbirane yo mu ngo no guteza imbere isuku mu miryango. Umuhuzabikorwa wa CNF mu Karere ka Bugesera, Emelda Mutumwinka, yavuze ko ibi bizafasha kugera ku iterambere rirambye,
agira ati: “Umugore ufite ubushobozi mu bukungu ashobora gutanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’urugo no mu iterambere ry’igihugu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, wari witabiriye iyi nteko rusange, yashimangiye ko ubuyobozi bw’akarere buzakomeza gufatanya n’abagore mu bikorwa bigamije iterambere ry’umuryango n’iry’akarere muri rusange.
Yagize ati: “Twiteguye guhora dufatanya n’abagore mu mishinga n’ibikorwa bigamije iterambere ry’umuryango, kuko umugore akomeye ari we shingiro ry’iterambere ry’akarere n’igihugu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Nyirahabimana Jeanne, yashimye ibikorwa by’abagore bo muri Bugesera byibanda ku guteza imbere umuryango, abasaba gusangiza abandi bagenzi babo ubumenyi n’ubunararibonye kugira ngo bigire akamaro ku gihugu cyose.
Yagize ati: “Ibyo mwagezeho ni urugero rwiza, turabasaba kubisangiza n’abandi bagore hirya no hino mu gihugu kugira ngo natwe twese hamwe tugire igihugu cyubakiye ku muryango ushoboye kandi utekanye.”
Muri iyi nteko rusange kandi hasinywe Imihigo ya Mutimawurugo hagati y’abahuzabikorwa ba CNF ku rwego rw’imirenge n’abayobozi b’imirenge. Hanatanzwe ibihembo ku mirenge yitwaye neza mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, aho Umurenge wa Ruhuha waje ku mwanya wa mbere n’amanota 90%, ukurikirwa n’Umurenge wa Ngeruka n’amanota 89% n’uwa Juru wagize amanota 87.5%
Ibi bikorwa byose bigamije gushyigikira umugore w’Umunyarwandakazi kugira ngo akomeze kugira uruhare rufatika mu kubaka umuryango utekanye no kugera ku iterambere ry’igihugu.
Gacinya Regina
