Kicukiro: Abaturage bavoma amazi y’ibiziba kubera kubura amazi meza

Abaturage bo mu mirenge ya Gahanga na Gatenga mu karere ka Kicukiro bavoma ku iriba rya Kiruhura baravuga ko ryangiritse bitewe n’ubwinshi bw’abahavoma kuri ubu bakaba bavoma amazi yanduye bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha bukabaha ivomo hafi.

Jun 8, 2026 - 17:25
Jun 8, 2026 - 17:50
 0
Kicukiro: Abaturage bavoma amazi y’ibiziba kubera kubura amazi meza

Manirabona Jean Paul ni umuturage yagize ati” ubu nyuma y’uko amazi asibiye twabibwiye ubuyobozi bw’umudugudu ntacyo bwakoze, noneho iyo duhuriye aha twese usanga abantu barwana , kubera ubwinshi bwabo rero ukareba ukavuga ngo aho kugira ngo ntahe ntatahanye amazi reka mvome ibiziba nyine nta kundi”.

Mukamana Eugenie nawe yungamo ati” reba abantu baza kumesera hano amazi yanduye agatembera muri uriya mugezi kandi turi buyavome rero rwose turasaba ko badufasha bakaduha amazi meza kuko tumerewe nabi rwose”.

Robert Bimenyimana, ni Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura  WASAC  avuga ko abakoresha amazi yo muri uyu mugezi  ari abanga kugura amazi meza agasaba abaturage muri rusange gukoresha amazi meza asukuye kuko bayegerejwe, ay’uyu mugezi  bakayifashisha mu bindi bikorwa bisanzwe birimo kuhira n’ibindi

Ati” abaturage bavoma muri uriya mugezi ni abanga kugura amazi meza kuko rwose amazi yageze muri turiya duce twose, kandi ntabwo ahenze kuko igiciro ni kimwe mu gihugu hose icyo dusaba abaturage rero nuko bakoresha amazi meza asukuye , hanyuma ariya yandi bakayakoresha mu bikorwa bisanzwe nko kuhira, koza imodoka n’ibindi”.

Aba baturage  bavuga ko baramutse begerejwe amazi meza byabafasha kubaho bahangana n’indwara zandurira mu mazi mabi ndetse ko byanagabanya igihe bakoresha bategereje amazi kuri uyu mugezi.