Ngoma: Koperative y'ubuhinzi bubungabunga ubutaka yabagegeje miliyoni 70Frw z'ubwizigame
Abagize koperative ‘Icyerekezo’ yo mu Murenge wa Gashanda bagaragaza ko kuri ubu bamaze kwiteza imbere binyuze mu kwimakaza ubuhinzi bubungabunga ubutaka no gukora ibikorwa bindi bibateza imbere birimo ubucuruzi bushingiye ku buhinzi.
Bamwe mu bagore bibumbiye muri koperative Icyerekezo bamuritse ibyo bakora birimo ubuhinzi butandukanye, nk' ibigori, inyanya, intoryi, ibitunguru, ku rundi ruhande baniga kandi banakora amasabune aho kugeza ubu banafite imashini isya ibigori ikavamo ifu ya kawunga.
Iyi Koperative yiganjemo umubare munini w’abagore kuko igizwe n’abagera kuri 90, mu gihe abagabo ari 12. Kuri ubu agaciro k’ibyo bakora kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyoni 70.
Mu mwaka wa 2020 nibwo batangiye ari amatsinda mato mato, bayahuriza hamwe mu mwaka wa 2022 baba abanyamuryango 102 ku bwizigame bw'ibihumbi 520Frw. Aha niho batangiriye ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi bubungabunga ubutaka, no kwihugura mu bikorwa birimo gukora amasabune no guhinga bya kijyambere.
Ku nshuro ya mbere bejeje toni eshatu z’ibigori nyuma yo kwibumbira hamwe, ari naho batangiye kwakira abaterankunga babafasha mu iterambere ryabo. Kuva mu kwezi kwa mbere baguze isambu yo guhingamo, ifite agaciro ka miliyoni ebyiri na maganabiri.
Perezida wa Koperative Icyerekezo, Uwitije Anastasia agaragaza ko ubu bamaze kwiteza imbere kandi kandi ko bafite intego yo kugera kuri byinshi bagamije kwigira. Yemeza ko nk’abagore ubu bitinyutse kandi ko n’ingo zabo zibayeho neza.
Yagize ati “Ubu twateye imbere duteza imbere ingo zacu dufatanya n’abo twashakanye ku buryo ubu tumaze kugera ahashimishije. Twaratinyutse cyane, ubundi mbere ntabwo watinyukaga kubwira umugabo ngo dukore gutya ariko ubu dutanga igitekerezo kandi ubona ko bitugejeje ahashimishije. Dufite intego zo gukomeza kongera ibikorwa dufite.”
Mukayirera Consolée umunyamuryango wa Koperative Icyerekezo na we avuga ko ubu ibyo bagezeho babikesha kwibumbira hamwe muri koperative. Uyu ari mu bagiye kwiga gukora isabune ubu akaba azikora na we akabyigisha n’abandi.
Yagize ati “Uretse inyungu nkura muri koperative n’iwanjye ubuzima bwarahindutse, mbere nasaruraga ibigori bingana na toni imwe ariko ubu ngeze kuri eshatu, ikindi nagiye kwiga gukora amasabune, nk’ubu nzi kuyakora kandi njya no kubyigisha abandi ku buryo binzanira amafaranga ateza imbere umuryango. Kuba muri koperative ni ibintu byiza wigira byinshi ku bandi.”
Umuyobozi waje ahagarariye Ihuriro ry’Abagore b’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (FFRP), Depite Kanyandekwe Christine, yavuze ko Leta y’u Rwanda icyo yashyize imbere ari uguteza imbere umuryango, agaragaza ko abagore bagira uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda kandi ko kuri ubu aribo bagize igice kinini mu bagize inteko ishinga amategeko.
Yagize ati “Abagore mwumve ko mushoboye, muri ab’agaciro, ariko ibyo dukwiye kubigaragariza mubyo dukora, dufite amahirwe yo kugira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu kidushyigikiye. Hari abagore hano bagaragaje ibyo bakora kandi ko biteje imbere bo n’imiryango yabo."
Yongeraho ati "Ubu abagore 74% bazi gusoma no kwandika, ikigaragaza ko bamaze kwiteza imbere. Hari abafashanya muri gahunda zabo zitandukanye ni ibintu byo kwishimira, hari abibumbiye hamwe kandi nabo mwabonye ko ibyo bakora rwose byabateje imbere mu buryo bugaragara, n’abandi bakwiye kubigiraho ibyo bakoze birivugira.”
Uretse aba bagore bibumbiye mu makoperative, u Rwanda rwateje imbere abagore by’umwihariko mu buyobozi aho usanga ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.
Muri manda ya 2018-2024 abagore mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite bari 61% ku bagabo 39%, ariko nk’uko bigaragara mu rutonde rw’abaherutse gutorwa rwashyizwe ahagaragara na NEC, muri manda ya 2024-2029 biragaragara ko umubare w’abagore wazamutse ujya kuri 63,75% mu gihe abagabo ari 36,25%. Mu mibare yumvikana ubu mu bakandida b'abadepite batorewe manda ya 2024-2029, abagore ni 51 mu gihe abagabo ari 29.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko ku rwego rw’Isi (IPU) muri 2024, bwagaragaje ko u Rwanda rukiri ku isonga ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.
UWAYEZU Mediatrice
