Kenya: Abanyeshuri icyenda bakekwaho inkongi yahitanye 16 bafunzwe by’agateganyo
Abakobwa icyenda b’abanyeshuri bakekwaho gutegura no gushyira mu bikorwa inkongi y’umuriro yahitanye abanyeshuri bagenzi babo 16 ku ishuri ry’abakobwa ricumbikira abanyeshuri muri Kenya, bategetswe gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi igera kuri 21.
Ku wa Gatatu, urukiko rwo mu mujyi wa Naivasha rwemeje ko aba bakobwa bazafungirwa mu kigo cyita ku bana kugira ngo abashinzwe iperereza babashe gukomeza iperereza no gufata umwanzuro ku bijyanye n’ibirego bashobora kuregwa.
Me Hezron Mogire, umwe mu banyamategeko bunganira aba bakobwa, yabwiye urukiko ko nta mpamvu zikomeye zatuma bafungwa iminsi 30 nk’uko byari byasabwe n’abashinzwe iperereza.
Ku rundi ruhande, Mbogo Macharia uhagarariye imiryango y’abakobwa bahitanywe n’iyo nkongi, yashimye icyemezo cy’urukiko anasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse mbere y’uko uru rubanza rusubira kuburanishwa ku wa 24 Kamena.
Yagize ati: “Muri icyo gihe, urukiko, igihugu ndetse natwe nk’abahohotewe, twiteze ko iperereza rizaba ryarangiye.”
Yakomeje agira ati: “Tuzaba twabonye ibisubizo twari dukeneye cyane kandi hazaba habonetse inzira yo kugeza ubutabera ku bahitanywe n’iyi mpanuka.”
Iyo nkongi yabaye ku wa 28 Gicurasi, yibasiye icumbi ry’abanyeshuri bo ku Ishuri rya Utumishi Girls School riherereye i Gilgil, hafi ya Naivasha, ku bilometero 90 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Nairobi. Iryo cumbi ryari ricumbikiye abanyeshuri 202.
Abashinzwe iperereza batangaje ko abanyeshuri bagize ikibazo gikomeye cyo guhunga umuriro nyuma y’uko umurezi ushinzwe icumbi yananiwe gufungura urugi rwifashishwa mu bihe by’amage, bigatuma bose bagerageza gusohokera mu muryango umwe gusa.
Aba banyeshuri icyenda bakekwa muri iki kibazo bose ni abangavu; batawe muri yombi nyuma y’ibibazo byabajijwe abanyeshuri ndetse no gusuzuma amashusho yafashwe na camera z’umutekano (CCTV).
Iperereza ryagaragaje ko inkongi yatangijwe n’abanyeshuri bacanye matela yari hafi y’aho basohokeraga mu icumbi bakoresheje ikibiriti n’amavuta. Kugeza ubu, impamvu yaba yaratumye bakora icyo gikorwa ntiratangazwa.
Iyi nkongi yahitanye abanyeshuri 16 yabaye ikibazo cyakuruye impaka n’amarangamutima menshi mu gihugu hose.

